Isomo Nshimiyimana Amran yigiye mu mukino wa Ethiopia wahesheje Amavubi itike ya CHAN 2020

Yanditswe 21.10.2019 na Editor saa 12:58 | Yasuwe : 342

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite abakinnyi batandatu ba Rayon Sports yabonye itike ya CHAN 2020 isezereye Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri, imikino yigishije byinshi Nshimiyimana Amran wayikinnye yombi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo Amavubi yakatishije itike yo kwitabira iki gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo kizabera muri Cameroun hagati ya Mutarama na Gashyantare 2020.

Amavubi arimo abakinnyi ba Rayon Sports yabonye itike ya CHAN 2020

U Rwanda rwatsindiye iyi tike nyuma yo kunganya na Ethiopia 1-1 mu mukino wo kwishyura ukurikira ubanza wabereye i Mek’ele muri Ethiopia warangiye Amavubi atsinze 1-0.

Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yagiriye icyizere abakinnyi batandatu ba Rayon Sports barimo; Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Herve Rugwiro, Iranzi Jean Claude na Amran Nshimiyimana.

Muri aba, ababanje mu kibuga mu mukino wo kwishyura ni Kimenyi na Amran naho Iranzi we yinjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri.

Umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves na bagenzi be bazamuye ibendera ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

Iranzi Jean Claude yinjiye mu kibuga asimbuye ahindura ibintu

Nyuma y’uyu mukino Amran Nshimiyimana yabwiye Rayonsports.rw ko hari amasomo menshi yigiye muri iyi mikino kandi ko itandukaniro hagati imikino mpuzamahanga no gukina iy’imbere mu gihugu.

Nshimiyimana yagize ati: “Twakinnye imikino igoye kuko Ethiopia ifite umukino wo guhererekanya n’abakinnyi babizi cyane. Twasabwaga kwiruka dushaka umupira twawubona tugakora ‘contre attaque’ twawutakaza tugafunga imyanya ya buri umwe ngo tudasatirwa. Umukino warangiye twishimye ariko twananiwe cyane.’’

Uyu mukinnyi wo hagati ukina yugarira yakomeje avuga amasomo yize agira ati: “Hari byinshi twigiye muri iyi mikino. Hari abakina aya marushanwa y’imbere mu gihugu bagakeka ko ari abakinnyi bakomeye ariko iyi mikino mpuzamahanga twahuye n’abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe byatuye twiga kutavana umutima ku mukino no kwirinda gukora ikosa iryo ariryo ryose kuko bashoboraga guhita badukosoza igitego.”

Imran Nshimiyimana yatangaje amasomo yigiye muri iyi mikino mpuzamahanga

Amran yakomeje avuga ko we na bagenzi be bakinana muri Rayon Sports bagiye gukomeza gukora cyane bagamije gushaka uko hatazabura n’umwe ku rutonde rw’abo Amavubi azajyana muri CHAN 2020, ahubwo ngo umubare wabo ugomba kwiyongera.

Gusa muri uyu mukino wa Ethiopia Nshimiyimana yakuyemo imvune y’umugongo ishobora gutuma adakina umukino wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2019 uzahuza Rayon Sports na Bugesera FC.

Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric na Iranzi Jean Claude babanje ku ntebe y’abasimbura

Nyuma yo kubona itike Herve Rugwiro na bagenzi be basazwe n’ibyishimo

Facebook Comments

Leave a Reply