Rugwiro, Iranzi JC na Bizimana Yannick bazatorwamo umwe wahize abandi mu Ugushyingo

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 6 December 2019 | Yasuwe : 495

Abakinnyi batatu bazatoranywamo uwitwaye neza kurusha abandi muri Rayon Sports mu kwezi k’Ugushyingo batangajwe, aho abafana n’akanama nkemurampaka bazatoranya umwe hagati Iranzi Jean Claude, myugariro Herve Rugwiro na rutahizamu Bizimana Yannick.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2019 nibwo ubuyobozi bwa March Generation Fan Club ku bufatanye na SKOL Brewery Ltd Rwanda batangaje ku mugaragaro abakinnyi bahanganiye iki gihembo.

Mu kwezi kw’Ugushyingo Rayon Sports yakinnye mo imikino ya shampiyona y’u Rwanda ine n’umwe wa Gicuti, itsinda inshuro eshatu, inganya inshuro imwe. Yanganyije na Musanze FC 1-1, itsinda Marines FC 6-1, itsinda Giumbi FC 1-0, itsinda Muhanga 2-1 inatsinda Gasogi United

Muri iyi mikino Iranzi Jean Claude yatsinze mo ibitego bitatu, Yannick Bizimana atsinda mo ibitego bibiri naho Herve Rugwiro yugarira neza anatsinda igitego kimwe.

Iranzi Jean Claude yatsinze ibitego bitatu mu mikino itanu yakiniye Rayon Sports mu Ugushyingo

Iranzi Jean Claude yatsinze ibitego bitatu mu mikino itanu yakiniye Rayon Sports mu Ugushyingo

Ibitego bibiri Bizimana Yannick yatsinze AS Muhanga yamuzamuye biri mu byamuhesheje amanota

Ibitego bibiri Bizimana Yannick yatsinze AS Muhanga yamuzamuye biri mu byamuhesheje amanota

Herve Rugwiro akomeje kuba inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Herve Rugwiro akomeje kuba inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Uburyo bwo gutora umukinnyi ubona ubikwiye:

Ujya ku rubuga rwa Internet rwa marchgeneration.com maze ugakanda ahanditse Skol-MG Best palyer. Uyo umaze guhitamo umukinnyi umwe ukanda Ku ifoto ye n’amazina ye.

Ushobora kandi gutora unyuze ku mbuga nkoranyambaga za Skolrayon haba kuri Facebook cyangwas kuri Instagram amazina akoreshwa. Iyo uhageze wandika izina ry’umukinnyi utoye kuri Post ijyanye no gutora umukinnyi wahize abandi mu Ugushyingo 2019. Wanakoresha imbuga nkoranyambaga za March Generation Fan Club maze wandike kuri Post Izina ry’umukinnyi witwaye neza.

Umukinnyi utowe ahembwa igikombe kimufasha nk’urw’ibutso rw’ukwezi kw’ibihe byiza akanahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100 000 Frw).

Leave a Reply