Abafashije Amavubi kubona itike ya CHAN 2020 bakiriwe muri Rayon Sports yitegura Bugesera (AMAFOTO)

Yanditswe na ku wa 21 October 2019 | Yasuwe : 363

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona izahanganamo na Bugesera FC, yakiriye abakinnyi batandatu bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasezereye Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Abakinnyi bahesheje Amavubi itike ya CHAN 2020 basubukuye imyitozo muri Rayon Sports

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019 ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove niho habereye imyitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura Bugesera FC bazahangana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, saa 18:00 kuri stade ya Kigali.

Muri iyi myitozo yayobowe n’abatoza Javier Martínez Espinosa na Kirasa Alain, abakinnyi bose ba Rayon Sports bagaragaje ko biteguye kandi babukereye.

Abakinnyi batandatu ba Rayon Sports bari mu ikipe y’igihugu Amavubi basanze bagenzi babo. Abakinnye umukino wa Ethiopia; Kimenyi Yves, Amran Nshimiyimana na Iranzi Jean Claude bahawe ikiruhuko ntibakora imyitozo naho Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Herve Rugwiro bo bakorana na bagenzi babo babo kuko batakoreshejwe mu Mavubi.

Imyitozo ya nyuma ya Rayon Sports mbere yo guhangana na Bugesera FC, iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019, Saa 15:00 kuri ‘Rayon Skol Complex Center’ mu Nzove.

Eric Irambona ari mu bakomeje kurwanira umwanya wo gukina

Eric Irambona ari mu bakomeje kurwanira umwanya wo gukina

Iranzi Jean Claude na Kimenyi Yves bahawe ikiruhuko kuko bakinnye umukino w'Amavubi

Iranzi Jean Claude na Kimenyi Yves bahawe ikiruhuko kuko bakinnye umukino w’Amavubi

Bakiriwe banashimirwa uburyo bahesheje ishema u Rwanda

Bakiriwe banashimirwa uburyo bahesheje ishema u Rwanda

Sarpong Michael na Runanira Amza akomeje kwitoza yitegura Bugesera FC

Sarpong Michael na Runanira Amza akomeje kwitoza yitegura Bugesera FC

Iragire Saidi ari mu bafite icyizere cyo guhamagarwa mu Mavubi ubutaha

Iragire Saidi ari mu bafite icyizere cyo guhamagarwa mu Mavubi ubutaha

Javier Martínez Espinosa na Kirasa Alain nibo bayoboye imyitozo

Javier Martínez Espinosa na Kirasa Alain nibo bayoboye imyitozo

Javier Martínez Espinosa yibukije abakinnyi ko intego yabo igomba kuba amanota atatu imbere ya Bugesera FC

Javier Martínez Espinosa yibukije abakinnyi ko intego yabo igomba kuba amanota atatu imbere ya Bugesera FC

Eric Rutanga wahamagawe mu Mavubi ariko ntakine umukino wa Ethiopia yakoranye na bagenzi be

Eric Rutanga wahamagawe mu Mavubi ariko ntakine umukino wa Ethiopia yakoranye na bagenzi be

Nizeyimana Mirafa ari mu bakinnyi ba Rayon Sports bari mu bihe byiza

Nizeyimana Mirafa ari mu bakinnyi ba Rayon Sports bari mu bihe byiza

AMAFOTO: Christopher RENZAHO

1 Response

Leave a Reply