Abahagarariye abandi muri Fan Base basuye abakinnyi mbere yo guhangana na APR FC

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 21 December 2019 | Yasuwe : 234

Mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports itane mu mitwe na APR FC mu jukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda, abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs) atandukanye basuye umwiherero w’abakinnyi ba Gikundiro babizeza kubaba hafi mu gihe cy’umukino no kubaha ishimwe nyuma yawo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 nibwo abayobozi ba Fan Clubs n’abahagarariye abandi bafana ba Rayon Sports bageze aho Rayon Sports icumbitse mu mwiherero imaze mo iminsi itatu kuri Hotel La Palisse ya Kigali  Nyandungu mu karere ka Gasabo.

Abakinnyi bahagarariwe na Rutanga Eric bahize guhesha ibyishimo abafana babo nkuko babikoze mu mwaka ushize batsinda mukeba bakanegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2018-19.

Umutoza Javier Martinez Espinoza yashimangiye iyi ntego. Mu magambo ye yagize ati: “Nzi ko Atari umukino woroshye ariko turakora byose ngo tubone intsinzi. Ni umukino w’ingenzi, Atari kuri Rayon Sports gusa ahubwo no ku Rwanda nk’igihugu kuko nk’abatoza b’ikipe y’igihugu barabona umwanya wo kureba abakinnyi bazakoreshwa mu marushanwa ya CHAN.”

Uyu mutoza ukomoka muri Mexique yakomeje avuga ko kimwe mu byamugoye ari uguhitamo abakinnyi 18 aza gukoresha muri uyu mukino gusa ngo abo yahaye amahirwe yizeye ko ari abeza kurusha abandi muri iki gihe.

“Ntekereza ko natoranyije abanyamwuga bifuza gukina ku bw’ibyishimo by’aba bafana no ku bw’ishema ry’ibara ry’ubururu. Harimo abavuye muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko bifuza kwigaragaza no gushimira ikipe yabaye akazi. Buri umwe ategereje isaha y’umukino.”

Abafana bitabiriye umuhango wo kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports bateranyije amafaranga ashimishije aza guhabwa ikipe nk’agahimbazamusyi mu gihe Gikundiro yabona intsinzi muri uyu mukino w’ishiraniro.

Fan Clubs zahagarariwe ni; Thé Vert Fan Club, Intwali Fan Club, Lucky Jersey Fan Club, The Blue Sky Fan Club, Isaro Fan Club, Gikundiro Iwacu Fan Club, Ururembo Diaspora Fan Club, Winning Team Fan Club, Murera Yacu Fan Club, Vision Fan Club, Ishema ry’Umu Rayon Fan Club, Gikundiro lovers Fan Club, Ijwi ry’Aba Rayon Fan Club, Bugarama Fan Club,Rayon Sports mu mutima Group, The Blue Family Fan Club, Gikundiro forever, Isibo Fan Club, Ubumwe bw’aba Rayon Fan Club na Rocket Fan Club.

Nyuma y’iyi nkera y’imihigo, Vision Fan Club yashyikirije umukinnyi wo hagati ukomoka muri Mali Oumar Sidibe impano bamushimira kuko muri iri tsinda ry’abafana babona ariwe mukinnyi wahize abandi mu gice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda. Yashyikirijwe igihembo cy’amafaranga ibihumbi ijana (100 000 Frw).

Umukino wa Rayon Sports na APR FC uteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, saa 15:00 kuri stade Amahoro. Umukino urayoborwa n’abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Uwikunda Samuel uza gufatanya na Bwiriza Nonati, Simba Honore na Ishimwe Claude bita Cyucyuri.

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/ ©Rayon Sports

Leave a Reply