Abakinnyi 18 bazahangana na APR FC batoranyijwe, bakora imyitozo ya nyuma (AMAFOTO)

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 20 December 2019 | Yasuwe : 967

Ikipe ya Rayon Sports irabura amasaha make ngo isure APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, yakoze imyitozo ya nyuma igizwe n’abakinnyi 18 bazakoreshwa.

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na APR FC

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019,  Saa 15:00 kuri stade Amahoro niho hazabera uyu mukino ukomeye. Umutoza Javier Martinez Espinoza yatoranyije abakinnyi 18 azitabaza anabakoresha imyitozo ya nyuma yari yiganjemo amayeri y’umukino bazakenera.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cyo mu Nzove ‘Rayon Skol Training Center’ yagaragaye mo abakinnyi barimo Commodore Olokwei wasibye umukino wahuje Rayon Sports na Mukura VS kubera uburwayi na Nizeyimana Mirafa wawusibye kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Hari mo kandi abakinnyi batanu baguzwe na Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka bazaba bahangana na APR FC bakiniraga mu mwaka ushize w’imikino barimo; Kimenyi Yves, Nizeyimana Mirafa, Amran Nshimiyimana, Sekamana Maxime na Iranzi Jean Claude.

Abakinnyi 18 batoranyirijwe kuzahangana na APR FC ni;

Martinez Espinoza na Kirasa Alain bagiye guhangana na APR FC ku nshuro ya mbere

Martinez Espinoza na Kirasa Alain bagiye guhangana na APR FC ku nshuro ya mbere

Mu myitozo Michael Sarpong yahanganaga na ba myugariro Saidi Iragire na Rutanga

Mu myitozo Michael Sarpong yahanganaga na ba myugariro Saidi Iragire na Rutanga

Iragire na bagenzi be biteguye gutanga imbaraga zabo zose

Iragire na bagenzi be biteguye gutanga imbaraga zabo zose

Akanyamuneza ku maso ya Iranzi niko kamurenze mu gitondo cy'uyu munsi

Akanyamuneza ku maso ya Iranzi niko kamurenze mu gitondo cy’uyu munsi

Leave a Reply