Abakinnyi 18 umutoza Martinez yatoranyirije guhangana na Police FC


Yanditswe ku wa 4 December 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 771
.

Mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports ikine na Police FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda, Gikundiro ikomeje umwiherero witabiriwe n’abakinnyi 18 batoranyijwe n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Javier Martinez Espinoza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, Saa 18:00 nibwo uyu mukino uteganyijwe. Nyuma y’imyitozo ya nyuma Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyo mu Nzove ‘Rayon Skol Training Center’ umutoza Javier Martinez Espinoza afatanyije n’abamwungirije Kirasa Alain, Kabalisa Kaliyopi na Mwiseneza Djamal batoranyije abakinnyi 18 bakoreshwa bahangana na Police FC.

Rayon Sports yongeye gusubukura imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove

Rayon Sports yongeye gusubukura imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove

Umuvuduko wa Mugisha Gilbert uri mu byitezwe muri uyu mukino

Umuvuduko wa Mugisha Gilbert uri mu byitezwe muri uyu mukino

Kapiteni w’aba bakinnyi Eric Rutanga yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gushaka amanota atatu ngo bakomeze gusatira umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Rutanga yagize ati: “Police FC ni ikipe tuzi kuko abakinnyi bayo kenshi duhurira mu ikipe y’igihugu. Uburyo abatoza batubwiye tugomba gukoresha muri uyu mukino ntabwo nabutangaza ariko nijeje abakunzi bacu intsinzi kuko dushaka kwisubiza igikombe, biradusaba gutsinda amakipe akomeye byanze bikunze.”

Javier Martinez Espinoza we ngo ikipe agiye guhangana nayo arayizi neza. Yagize ati: “Nashoboye kureba imikino itatu ya Police FC. Ni ikipe ikina umukino wihuta kandi ifite umutoza mwiza. Biradusaba gutoranya abakinnyi bahagaze neza kurusha abandi kuko ni umukino ukomeye kuko dufite icyizere.”

Amateka aha amahirwe Rayon Sports muri uyu mukino kuko mu mikino irindwi iheruka kuyihuza na Police FC muri shampiyona yatsinze mo imikino ine, itsindwa umwe, amakipe yombi anganyamo imikino ibiri.

Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na Police FC wabereye kuri stade Amahoro tariki 5 Gicurasi 2019 warangiye Police FC itsinzwe 1-0 cya Jules Ulimwengu, umukino wafashije Rayon Sports gufata umwanya wa mbere yagundiriye kugera shampiyona irangiye.

Abakinnyi 18 batoranyijwe kuri uyu mukino

Twabibutsa ko kwinjira kuri uyu mukino uri bube wakiriwe na Rayon Sports ari 2.000/5.000/10.000 na 20.000Frw

Facebook Comments

Leave a Reply