Abakinnyi ba Rayon Sports bahawe ubutumwa bukomeye n’Abayobozi

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 24 August 2019 | Yasuwe : 82

Delegation ya Rayon Sports yasuwe n’uhagarariye u Rwanda muri Sudani Major Shyaka Ismael Kajugiro akaba yabahaye ikaze muri icyo gihugu ndetse abagenera n’ubutumwa bukomeye

Mu butumwa yahaye abakinnyi ni uko bagomba guhesha u Rwanda ishema n’umwanya rusanganywe kuko u Rwanda ari igihugu gikomeye muri byose, bityo bakaba bagomba gukora iyo bwabaga bagahesha ishema igihugu cyane cyane ko aricyo cyabazanye abizeza kandi ko bashyigikiwe.

Ku kijyanye n’impungenge ku bibazo by’umutekano byari byanatumye Rayon Sports isaba ko umukino wakwimurirwa ahandi, Major Shyaka yahumurije delegation ya Rayon Sports ko umutekano uhari nta kibazo.

Nyuma y’izi mpanuro, umuyobozi wa Rayon Sports nawe yaganirije abakinnyi yongera kubasaba intsinzi ku mukino w’ejo ariko anabagaragariza ko ubuyobozi buri kumwe nabo kandi bwiteguye kubakorera ibishoboka byose.

Leave a Reply