Agaciro Development Fund: Rayon Sports irongeye ihuye na APR ku mukino wa nyuma


Yanditswe ku wa 29 September 2018 na Rayon Sports | Yasuwe : 36
.

Ibitego bibiri bya rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb n’igitego cya Nova Bayama byahesheje Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2018, itsinze AS Kigali ibitego 3-1.

Rayon Sports yinjiye neza mu mukino, ibona uburyo bubiri bwabonetse hakiri kare ubwo Caleb yateraga umupira mwiza, ugakurwaho na myugariro wa AS Kigali Kayumba Soter. Nyuma y’aho Christ Mbondi yabonye ubundi buryo bwiza ku ruhande rwa Rayon Sports, gusa umupira awutera hanze.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino kuri penaliti yinjijwe na Ndarusanze ubwo yari akorewe ikosa n’umunyezamu Bashunga Abouba. Christ Mbondi yasimbuwe na Sarpong Michael ‘Balotelli’ ku munota wa 37 w’umukino.

Nyuma yo guhusha uburyo bubiri ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric Radu wari ukinnye umukino we wa mbere muri Rayon SPorts, Caleb yishyuye igitego ku munota wa 42 amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Caleb yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira mwiza wahinduwe na Rutanga Eric mu rubuga rw’amahina ukurwaho n’umunyezamu, nabwo hari nyuma y’ubundi buryo bwageragejwe na Mugisha Gilbert. Ku munota wa 58, Mugisha Gilbert yasimbuwe na Justis Namia wamaze mu kibuga iminota 13 gusa, ahita asimburwa na Nova Bayama waje agahindura byinshi.

Caleb yongeye kugaragaza ikinyuranyo atsinda wenyine ibitego bibiri

AS Kigali yongeye gusatira bikomeye ubwo bari bamaze kwinjiza mu kibuga Mushingirwa Kibengo Jimmy wagoye cyane ikipe ya Rayon Sports kimwe na mugenzi we Ishimwe Kevin wigeze no gukinira Rayon Sports.

Nyuma y’uko umusifuzi yanze igitego cyatsinzwe na Rutanga Eric kubera ko yari yaraririye, Caleb yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku munota wa 79 aherejwe na Muhire Kevin mu gihe Nova Bayama yatsinze icy’agashinguracumu ku munota wa 90 kuri coup-franc yateye neza iboneza mu izamu ntawe ukozeho.

Umukino wari ukomeye ku mpandi zombo ariko Rayon Sports yerekana ko imaze iminsi mu marushanwa mpuzamahanga

Rayon Sports yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa yegukanye mu mwaka ushize ubwo yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wabanje, ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0. AS Kigali na Etincellles zizakinira umwanya wa gatatu muri iri rushanwa ry’Agaciro.

11 babanje mu Kibuga: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry (c), Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mbondi na Mugisha Gilbert

Facebook Comments

Leave a Reply