Amateka

Ikipe ya Rayon Sports yavukiye I Nyanza aho yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1968. Kuva icyo gihe yabaye i Nyanza kugeza mu mwaka w’1982 ubwo yimukiraga i Kigali; Rayon Sports yahawe izina ry’ubutore rya “ Gikundiro” yagarutse i Nyanza ku itariki ya 18 Nzeri 2012 iherekejwe n’imbaga y’abakunzi bayo.Mu waka wa 2015 nibwo yagarutse i Kigali.

Kuva ivuka, Rayon Sports “Gikundiro” yakundishije Abanyarwanda ruhago dore ko ari nayo ifite abafana benshi mu Rwanda. Ibi bikaba byaratumye inahabwa n’akandi kabyiniriro ka “Kimaranzara” dore ko ari yo ituma ku masitade y’u Rwanda ruhago ihuza Abanyarwanda, ndetse n’amakipe aba yayakiriye akahavana umutungo ufasha ayo makipe kwitunga.

Mu mwaka w’1994 , Rayon Sports Gikundiro yabaye ikipi ya mbere y’u Rwanda yabonye itike ya kimwe cya kane  muri Shampiyona y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo imaze gusezerera igihangange Al Hilal yo muri Sudani icyo gihe yari mu makipe y’ibigugu muri Afurika yatwaye icyo gikombe inshuro nyinshi.

Ayo mahirwe Gikundiro yari ibonye muri uwo mwaka wa 1994 yo kwandikira u Rwanda amateka muri ruhago mu rwego rw’Afurika ikaba yarayabujijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Rayon Sports itabashije gukomeza iryo rushanwa ndetse bamwe mu bakinnyi bayo bahitanwa n’iyo jenoside.

Mu mwaka w’1998, nyuma y’inshuro nyinshi ikipe z’umupira w’amaguru mu Rwanda zitabira amarushanwa mpuzamahanga ariko ntizirenge umutaru, ku nshuro ya mbere mu mateka ya ruhago mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports, abakunzi bayo bahaye akabyiniriro ka “Gikundiro”, yatahanye mu Rwanda igikombe cya CECAFA imaze kwereka amakipe yose yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ko ari ikipe y’ubukombe.