Eric Rutanga yasezeranye mu mategeko n’umufasha we Umunyana Shemsa (AMAFOTO)

Yanditswe na ku wa 24 October 2019 | Yasuwe : 166

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wa Eric Rutanga Akram yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Umunyana Shemsa yemeza ko azakomeza kumufasha kwitwara neza mu buzima bwa ruhago.

Kapiteni Rutanga Eric na Umunyana Shemsa basezeranye kubana ubuziraherezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2019 ku murenge wa Rwezamenyo wo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali niho hateraniye inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango mushya.

Ibirori byo gusezeranya aba bombi byatangiye saa 16:00 byitabirwa n’abatandukanye mu muryango wa Rayon Sports bayobowe na perezida wawo Munyakazi Sadate, abatoza Kirasa Alain na Javier Martinez Espinosa.

Abakinnyi bagenzi ba Rutanga bitabiriye uyu muhango ni; Amran Nshimiyimana, Herve Rugwiro, Irambona Eric, Mirafa Nizeyimana Hussein Habimana, Maxime Sekamana na Olivier Habineza.

Nyuma yo gusezerana mu mategeko Rutanga yabwiye Rayonsports.rw ko umufasha we Umunyana yihebeye agiye kumufasha gukomeza gukora akazi ke neza.

Rutanga yagize ati: “Umunyana tumaze imyaka ine dukundana. Ni umugore ukunda imana kandi ungira inama zubaka iteka. Bijyanye n’uko nyoboye bagenzi banjye dukinana mu ikipe ikomeye ngomba no kuba ntuje mu mutwe ntafite byinshi bimvangira. Kugira umufasha ni kimwe mu bifasha umukinnyi gutuza, nizeye ko ahazaza hagiye kuba heza.”

Uyu myugariro w’ibumoso yemeje ko uyu muhango utazamubuza gukina umukino Rayon Sports ifitanye na Sunrise FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019 mu karere ka Nyagatare kuko nta myitozo azasiba kubera ubukwe.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashyigikiye kapiteni we mu kubaka umuryango mushya

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashyigikiye kapiteni we mu kubaka umuryango mushya

Shemsa yitezweho gutera ingabo mu bitugu Rutanga

Shemsa yitezweho gutera ingabo mu bitugu Rutanga

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bashyigikiye mugenzi wabo

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bashyigikiye mugenzi wabo

Basezeraniye mu murenge wa Rwezamenyo

Basezeraniye mu murenge wa Rwezamenyo

Abatoza bombi ba Rayon Sports bari bahari

Abatoza bombi ba Rayon Sports bari bahari

AMAFOTO: Christopher RENZAHO

Leave a Reply