Fabrice Mugheni muri 18 bagiye mu mwiherero bitegura Etincelles FC

Yanditswe na ku wa 28 October 2019 | Yasuwe : 227

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwitegura umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona izakiramo Etincelles FC, abakinnyi 18 bawutangiye harimo Fabrice Mugheni uzakoreshwa ku nshuro ya mbere kuva shampiyona yatangira.

Mugheni ari mu bakinnyi 18 bitezwe imbere ya Etincelles FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, saa 18:00 kuri stade ya Kigali niho hazabera uyu mukino. Umutoza Javier Martinez Espinosa yatangaje abakinnyi 18 agomba gutoranya mo 11 azabanza mu kibuga.

Aba bakinnyi ntabwo barimo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wahawe ikarita itukura mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona Rayon Sports yakinnye na Sunrise FC.

Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports ni uko umunyezamu Kimenyi Yves utarakinnye umukino uheruka kubera ikibazo cy’imvune y’umugongo yakize ubu yiteguye guhangana na Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu.

Kimenyi Yves yagarutse mu kibuga nyuma y’iminsi ine yari amaze arwaye

Mu bakinnyi umutoza Martinez yagiriye icyizere harimo umukinnyi wo hagati Fabrice Mugheni wakize imvune yo mu kagomba mbari, umukinnyi ufitiwe icyizere cyane n’uyu mutoza nk’uko yabitangarije Rayonsports.rw.

Javier Martinez Espinosa yagize ati: “Ikintu cy’ingenzi muri ruhago ni icyizere. Mfitiye icyizere buri mukinnyi nkorana nawe imyitozo, ikiba gisigaye kuri bamwe ni uko igihe kigera gusa nta kindi. Mugheni ari mu bafite ubunararibonye kandi twiteze ko bazadufasha. Ariko intangiriro za shampiyona zaramugoye kubera imvune. Gusa ubu yarakize twizeye ko tugiye gutangira kubona umusaruro we.”

Fabrice Mugheni yagiriwe icyizere nyuma yo gukira imvune

Fabrice Mugheni Kakule Kasereka yari amaze amezi abiri adakina kuko yaherukaga kuba mu bakinnyi 18 bakoreshwa tariki 25 Kanama 2019 ku mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje Rayon Sports na Al Hilal wabereye i Khartoum muri Sudani.

Abakinnyi 18 batoranyirijwe guhangana na Etincelles FC

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Nsengiyumva Emmanuel Ganza

Ba myugariro: Irambona Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Runanira Amza

Abakina hagati: Commodore Olokwei, Amran Nshimiyimana, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Ciza Hussein na Fabrice  Mugheni

Ba rutahizamu: Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick

Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert bazayobora ubusatirizi bwa Rayon Sports kuko Sarpong adahari

Leave a Reply