Gikundiro Forever Fan Club yafashe iya mbere mu kubyaza umusaruro ubufatanye na RITCO

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 12 October 2019 | Yasuwe : 223

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/10/2019, abagize itsinda rya Gikundiro Forever bafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports RITCO.

Gikundiro Forever yabimburiye abandi gukora ingendo na RITCO

Ibi nk’uko bari baherutse kubikangurirwa n’ubuyobozi, babigaragaje ubwo bahagurukaga i Kigali muri bus ya RITCO ubwo berekeza i Huye ahateganyijwe umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona Rayon Sports yakirwamo na Espoir FC y’i Rusizi

Bus ya RITCO yahagurutse Kigali yerekeje Huye aho Gikundiro Forever yagiye gushyigikira ikipe yabo nk’uko bisanzwe

Amasezerano y’ubufatanye yasinywe n’impande zombi tariki ya 1/10/2019 avuga ko abakunzi ba Rayon Sports bakoresheje imodoka za RITCO bazajya baba bateye inkunga Rayon Sports kuko hari amafaranga izajya ihabwa igihe bakoresheje MK Card.

Akanyamuneza kari kose ku bayobozi ba Gikundiro Forever (Uhereye i bumoso hari : Cyubahiro Didier, umunyamategeko wa Gikundiro Forever, Muhire Jean Paul, Perezida wa Gikundiro Forever akaba n’umunyamabanga wa Rayon Sports ndetse na Fista Jean Damascene , Visi Perezida wa Gikundiro Forever)

Abanyamuryango ba Gikundiro Forever bishimiye serivisi za RITCO

Nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Gikundiro Forever Fista Jean Damascene, banejejwe no kwitabira gukoresha imodoka za RITCO aho bizeye serivisi nziza kandi n’igiciro kiza. Yagize ati ” Nka Gikundiro Forever, twari dusanzwe tujya mu ntara tujyanye n’izindi kompanyi ariko kuko RITCO yamaze kugirana ubufatanye na Rayon Sports, ntayindi modoka tuzongera kugenderamo . Bafite imodoka nziza kandi zijyanye n’igihe, zijyamo abanyamuryango bacu bose bakenera kujya mu ntara guherekeza Rayon Sports, urumva ko imodoka ari RITCO. Icyiyongereyeho amafaranga twakoresheje dutega, hari igice kiri bujye mu ikipe yacu.

Gikundiro Forever kuva yashingwa muri 2013 ntiyahwemye kugira uruhare rufatika mu gushyigikira Rayon Sports haba kuyiherekeza ku bibuga bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga, gutanga umusanzu w’amafaranga n’ibitekerezo, kwitabira ibikorwa bijyanye na gahunda za Leta, …. Kuri ubu akaba ariyo yonyine yamaze kubona ubuzima gatozi ikaba buri mwaka inatanga umusanzu mu kigega AGACIRO.

Leave a Reply