Gikundiro Forever Group yageneye abakinnyi ba Rayon Sports impano y’iminsi mikuru

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 15 December 2019 | Yasuwe : 1349

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Fan Club yitwa ‘Gikundiro Forever Group’ yashyikirije ubuyobozi bw’abakinnyi ba Rayon Sports impano ya Noheli n’Ubunani, banabasaba kwitwara neza mu mikino ya Mukura VS na APR FC basigaje mbere yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona.

Gikundiro Forever Group yageneye Rayon Sports impano y'iminsi mikuru

Gikundiro Forever Group yageneye Rayon Sports impano y’iminsi mikuru

Mu gitondo cyo kuri iki  Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, abahagarariye abandi muri Gikundiro Forever baherekejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, basuye umwiherero w’ikipe yabo uri gukorerwa kuri Hotel La Palisse ya Kigali i Nyandungu mu karere ka Gasabo.

Intego yajyanye iri tsinda ry’abafana gusura abakinnyi harimo kubaha ubutumwa buva ku bafana rusange bwo kongerera imbaraga abakinnyi mbere yo guhura n’amakipe akomeye mu minsi ibiri isigaye ngo igice cya mbere cya shampiyona gisozwe.

Gikundiro Forever Group akaba n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Muhire Nsekera Jean Paul yatangaje ko bahisemo gusura abakinnyi babo ngo babaganirize ariko banabashyikirize impano z’iminsi mikuru kuko turi mu minsi isoza Ukuboza.

Muhire yagize ati: “Ni igitekerezo twagize nko mu minsi 10 ishize, turiyegeranya dukusanya amafaranga 780 000 Frw agomba kuganywa abakinnyi bose ba Rayon Sports. Si agahimbaza musyi ahubwo ni impano ya Noheli n’Ubunani. Twizeye ko ibyo twaganiriye n’impano twabasigiye bibongerera ishyaka mu mikino ya Mukura VS na APR FC.”

Muhire Nsekera Jean Paul yemeza ko bifuza ko abakinnyi babo babaha ibyishimo imbere ya Mukura VS na APR FC

Muhire Nsekera Jean Paul yemeza ko bifuza ko abakinnyi babo babaha ibyishimo imbere ya Mukura VS na APR FC

Gikundiro Forever Group ni itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ribamo abantu 150 ryashinzwe mu 2013, ribimburira izindi Fan Club zaje kwiyongera ubu zikaba zirenga 40 mu Rwanda hose.

Abatoza Javier Martinez na Kirasa Alain bakurikirana inama bahabwaga na Gikundiro Forever

Abatoza Javier Martinez na Kirasa Alain bakurikirana inama bahabwaga na Gikundiro Forever

Uyu muhango wanakurikiranywe na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate (iburyo)

Uyu muhango wanakurikiranywe na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate (iburyo)

Umunyamabanga wa G4ever Musafiri Gilbert na CEO wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King nabo bari bahari

Umunyamabanga wa G4ever Musafiri Gilbert na CEO wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King nabo bari bahari

Akanyamuneza kagaragaraga ku maso ya buri umwe muri iki gitondo

Akanyamuneza kagaragaraga ku maso ya buri umwe muri iki gitondo

Ciza Hussein Mugabo na Iragire Saidi biteguye guhangana na Mukura VS bavuyemo

Ciza Hussein Mugabo na Iragire Saidi biteguye guhangana na Mukura VS bavuyemo

Uwineza Cadette, umubitsi wa G4ever yasabye abakinnyi be kumuraza neza

Uwineza Cadette, umubitsi wa G4ever yasabye abakinnyi be kumuraza neza

Eric Rutanga wavugiye abakinnyi yashimiye Gikundiro Forever ayisezeranya kutazatetereza imitima y'ababakunda

Eric Rutanga wavugiye abakinnyi yashimiye Gikundiro Forever ayisezeranya kutazatetereza imitima y’ababakunda

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever ashyikiriza Team Manager wa Rayon Sports ibahasha irimo 780 000 Frw

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever ashyikiriza Team Manager wa Rayon Sports ibahasha irimo 780 000 Frw

Abakinnyi banyuzwe kandi biteguye urugamba

Abakinnyi banyuzwe kandi biteguye urugamba

AMAFOTO: Christopher RENZAHO ©Rayon Sports

Leave a Reply