Ibiciro byo kwinjira mu mukino wa Rayon Sports na Bugesera byamenyekanye

Yanditswe na ku wa 21 October 2019 | Yasuwe : 176

Harabura amasaha make ngo Rayon Sports ihure na Bugesera mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’u Rwanda, ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo byashyizwe hanze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, Saa 18:00 nibwo uyu mukino uteganyijwe. Ikipe ya Rayon Sports irasabwa guhangana no gutsinda Bugesera FC ngo ikomeze guhanganira umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda yegukanye umwaka ushize w’imikino.

Rayon Sports irahangana na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona

Ikipe ya Javier Martinez Espinoza izakina na Bugesera FC itozwa na Justin Bisengimana ifite abakinnyi benshi banyuze muri Rayon Sports mu myaka ishize nka; Mugisha Francois Master, Peter Otema Kagabo na Shaban Hussein Tchabalala.

Amateka aha amahirwe Rayon Sports izakina uyu mukino iri mu mwuka mwiza nyuma yo gutsinda imikino ibiri iheruka ya shampiyona, kuko mu mikino umunani iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinze mo itandatu, Bugesera FC itsinda umwe banganya umwe.

Ibiciro byo kwinjira mu mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC

  • VVIP: 30 000 Frw
  • VIP: 15 000 Frw
  • Ahatwikiriye: 5000 Frw
  • Ahadatwikiriye: 2000 Frw

Ku bafana ibyishimo bikomeje kuba byose

1 Response

Leave a Reply