Ibiciro byo kwinjira mu mukino wa Rayon Sports na Etincelles FC byatangajwe

Yanditswe na ku wa 28 October 2019 | Yasuwe : 198

Mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports ihangane na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri stade ya Kigaki, ibiciro byo kwinjira byashyizwe ahagaragara, ibiciro byo mu myanya y’ahatwikiriye biragabanywa.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Etincelles FC byatangajwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, saa 18:00 nibwo uyu mukino uteganyijwe. Bitewe n’uko ikirere cya Kigali n’inkengero zayo kiri gutanga imvura kenshi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kugabanya ibiciro byo mu gice cya stade gitwikiriye mu rwego rwo korohereza abakunzi bayo.

Imikino ishize ya shampiyona abafana bicara ahatwikiriye hatari mu myanya y’icyubahiro basabwaga kwitwaza 5000 Frw ariko ku mukino wa Etincelles FC itike izaba igura 3000 Frw gusa.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona

  • VVIP: 20 000 Frw
  • VIP: 10 000 Frw
  • Ahatwikiriye: 3000 Frw
  • Ahadatwikiriye: 2000 Frw

Leave a Reply