Ibitego bya Gilbert na Sarpong byafashije Rayon Sports gutsinda Bugesera FC 2-1 (AMAFOTO)

Yanditswe na ku wa 22 October 2019 | Yasuwe : 181

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 2-1 bya Mugisha Gilbert na Michael Sarpong yuzuza amanota 10 ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda.

Mugisha Gilbert yatsinze kimwe muri bibiri byahesheje Rayon Sports imbere ya Bugesera FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2019 nibwo hakinwe umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wakinwe Rayon Sports ibura ba myugariro bo ku ruhande rw’i buryo Iradukunda Eric bita Radu na  Nyandwi Saddam byatumye umutoza Javier Martinez Espinoza afata umwanzuro wo kubanza Eric Irambona kuri urwo ruhande nubwo asanzwe akinisha akaguru k’imoso.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, ariko abakinnyi ba Gikundiro batangirana imbaraga igice cya kabiri byatumye ibona uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu.

Ku munota wa 46 habonetse Coup Franc ku ikosa myugariro bwa Bugesera FC Jacques Wilonja yakoreye Gilbert Mugisha iterwa neza na Rutanga Eric ku mahirwe make umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Rwari rusibiye aho ruzanyura kuko nyuma y’iminota 10 gusa Rayon Sports yahise ibona igitego ku mupira Rutanga yazamukanye ahererekanya na Iranzi Jean Claude, ahindura neza kwa Gilbert akoresheje umutwe ahindukiza umunyezamu Kwizera Janvier bita Rihungu.

Ku munota wa 66 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku mupira mwiza Oumar Sidibe yambuye Moustapha Francis awucomekera Michael Sarpong asiga ba myugariro ba Bugesera atera mu izamu.

Mu gice cya kabiri umutoza Martinez yagiriye icyizere Bizimana Yannick asimbura Gilbert Mugisha, naho Ndizeye Samuel yinjira asimbuye Irambona wari wagize ikibazo cy’imvune, agaragara mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kuza mu Rwanda avuye muri Vital’O FC y’i Burundi. Mu minota ya nyuma Maxime Sekamana afata umwanya wa Iranzi Jean Claude.

Habura iminota ibiri ngo umukino urangire Bugesera FC yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Rucogoza Djihad ariko ntibyabuza Umukino kurangira Rayon Sports itahanye intsinzi y’ibitego 2-1 imbere ya Bugesera FC.

Gikundiro yujuje amanota 10 mu mikino ine, ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda inganya amanota na APR FC iruyoboye.

Umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona Rayon Sports izasura Sunrise FC mu karere ka Nyagatare kuwa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019.

Kapiteni Eric Rutanga yatanze umupira wavuye mo igitego cya mbere

Kapiteni Eric Rutanga yatanze umupira wavuye mo igitego cya mbere

Gilbert Mugisha niwe wafunguye amazamu

Gilbert Mugisha niwe wafunguye amazamu

Umutambiko w'izamu watabaye Bugesera FC kuri free kick yatewe na Rutanga

Umutambiko w’izamu watabaye Bugesera FC kuri free kick yatewe na Rutanga

Nizeyimana Mirafa yahaye akazi abakinnyi ba Bugesera FC

Nizeyimana Mirafa yahaye akazi abakinnyi ba Bugesera FC

Rayon Sports yahanganaga n'abakinnyi barimo abayikiniye mu myaka ishize nka Shaban Hussein Tchabalala

Rayon Sports yahanganaga n’abakinnyi barimo abayikiniye mu myaka ishize nka Shaban Hussein Tchabalala

Sarpong Michael yatsinze igitego cye cya kabiri

Sarpong Michael yatsinze igitego cye cya kabiri

Tchabalala yagowe cyane na Eric Irambona wakinaga mu mwanya utari uwe

Tchabalala yagowe cyane na Eric Irambona wakinaga mu mwanya utari uwe

Wari umukino w'imbaraga

Wari umukino w’imbaraga

Andi mafoto :

AMAFOTO:  Christopher RENZAHO

Leave a Reply