Igikombe cy’Agaciro Rayon Sports izitabira kimuriwe ikibuga n’amasaha

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 12 September 2019 | Yasuwe : 146

Igikombe c’Agaciro kigomba kwitabirwa n’amakipe ane arimo na Rayon Sports kimuriwe kuri Stade Amahoro guhera saa saba aho kubera kuri stade ya Kigali nk’uko byari bteguwe mbere.

Rayon Sports izahura na Police mu mukino wa mbere kuri uyu wa gatanu guhera 15h30 nyuma y’umukino uzahuza APR na Mukura saa saba.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe ku cyumweru tariko ya 15/09 kuri stade Amahoro saa cyenda n’igice nyuma y’umukino w’umwanya wa gatatu uzatangira saa saba.

Ikipe izatwara iki gikombe izegukana miliyoni eshatu (3.000.000Frw), iya kabiri ikazatwara miliyoni imwe n’igice (1.500.000 Frw), mu gihe iya gatatu izegukana ibihumbi magana atanu (500.000 Frw)

Hazahembwa kandi umukinnyi uzaba yitwaye neza ndetse n’uzaba yatsinze ibitego byinshi. Rayon Sports iritabira iri rushanwa ishaka kwisubiza iki gikombe kuko ubushize yacyegukanye igitwaye APR ku ntsinzi y’igitego 1-0

Rayon Sports niyo ifite iki gikombe giheruka gukinirwa umwaka ushize

Leave a Reply