Igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano cyatangiye

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 21 September 2019 | Yasuwe : 219

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/09/2019 mu Nzove aho rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo hatangiye igikorwa cyo gutoranya abana bari hagati y’imyaka 16 na 21 bafite impano y’umupira w’amaguru kugira ngo bazashyirwe mu ikipe y’ingimbi za Rayon Sports.

Abana bari baje ari benshi kugerageza amairwe yabo yo gukina muri Gikundiro

Iki gikorwa cyayobowe na Kayiranga Baptiste cyahuruje imbaga y’abana ndetse abenshi banaherekejwe n’ababyeyi babo bifuzaga kugaragaza impano yabo dore ko hari na benshi bari baturutse hanze ya Kigali, gusa mu babashije kwigaragaza hafi 60 muri bo akaba ari bo bonyine baraye batoranyijwe, mu gihe hari abandi benshi basubiye iwabo batabashije kugaragaza icyo bashoboye. Ni igikirwa cyamaze amasaha hafi 8 kuko cyatangiye hagana 8h30 kugeza 18h00.

Akazi ntikari koroshye ku itsinda ryakoze iki gikorwa

Iki gikorwa kizakomeza ku munsi w’ejo aho abo 60 bafashwe bazongera gutoranywamo hagati ya 25 na 30 bafite impono kurusha abandi bakazaba aribo bashyirwa mu ikipe y’ingimbi za Rayon Sports.

Abana bagerageza kwerekana impano yabo

Baptiste n’abo bafatanyije bakoze akazi gakomeye

Benshi mu babyeyi bari baje gushyigikira abana babo

Mu Nzove hari huzuye imbaga y’abana n’ababyeyi babaherekeje

Leave a Reply