Igitego cyo ku munota wa nyuma cya Rutanga cyafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports


Yanditswe ku wa 2 December 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 324
.

Kuri iki cyumweru umukino usoza umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda wakiniwe kuri Stade ya Kigali, Kiyovu SC yatsinzwe ku munota wa nyuma na Rayon Sports. Gikundiro yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo.

Eric Rutanga yatsinze igitego ku munota wa nyuma yafashije Rayon Sports kubona intsinzi

Umukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel wari unogeye ijisho watangiye abakinnyi barimo Michael Sarpong na Oumar Sidibe botsa igitutu Kiyovu Sports.

Ku munota wa Karindwi umupira w’umuterekano watewe na Iradukunda Eric Radu, ukurwaho na myugariro wa Kiyovu Sports Mutangana Derrick, naho Nizeyimana Mirafa agerageje ishoti rikomeye, umupira ukurwamo n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel mu buryo bugoranye.

Iki gitutu cyatumye Kiyovu Sports ikora amakosa menshi anayiviramo kubona amakarita y’umuhondo yahawe Ishimwe Saleh na Ghislain Armel mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino warimo ishyaka ryinshi kandi wanyuze abawitabiriye

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego ku munota wa 64  nyuma y’ikosa Emmanuel Onyacha yakoreye Oumar Sidibe bakunda bita Mwarimu wa ruhago imbere y’urubuga rw’amahina haboneka ‘coup franc’ yatewe na Rutanga Eric ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.

Iminota 90’ yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Uwikunda yongeraho iminota itanu. Ku munota wa 95 Rayon Sports yabonye Coup-Franc ku ikosa ryakorewe Nizeyimana Mirafa, Rutanga arihana yerekeza mu izamu, atsindira Rayon Sports igitego cyayihesheje kuzuza amanota 24 ubu ikaba inganya na Police FC yatsindiwe i Muhanga 1-0 bityo ihita ijya ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo. Uyu mukino ni uwa 51 umaze guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 30, Kiyovu itsinda mo 6 mu gihe zanganyije imikino 15.

Umukino w’umunsi wa 12 uteganyijwe kuri uyu wa gatatu aho Rayon Sports izakira Police FC kuri stade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri (18h00)

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kiyovu SC: Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally (c), Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Tubane James, Onyacha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Ghislain Armel, Tuyishime Benjamin na Faisam Luhachimba.

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibé, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Michael Sarpong.

Oumar Sidibe na Herve Rugwiro bari mu bagize amanota meza muri uyu mukino

Oumar Sidibe na Herve Rugwiro bari mu bagize amanota meza muri uyu mukino

Twagirayezu Thaddée na Muhirwe Frederick babaye mu buyobozi bwa Rayon Sports nabo bari bahari

Twagirayezu Thaddée na Muhirwe Frederick babaye mu buyobozi bwa Rayon Sports nabo bari bahari

Umuyobozi w'abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Jean Claude yarebye uyu mukino yicaranye na Abdul Rwatubyaye wakiniye Rayon Sports 2016-2019

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Jean Claude yarebye uyu mukino yicaranye na Abdul Rwatubyaye wakiniye Rayon Sports 2016-2019

Ihame rya Fair Play rigenga ruhago ryashimangiwe na perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate warebye umukino yicaranye na Bernard Makuza uzwi nk'umukunzi wa Kiyovu Sports

Ihame rya Fair Play rigenga ruhago ryashimangiwe na perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate warebye umukino yicaranye na Bernard Makuza uzwi nk’umukunzi wa Kiyovu Sports

Coup franc yo ku munota wa nyuma ya Rutanga Eric yaraje miliyoni z'abanyarwanda mu birori

Coup franc yo ku munota wa nyuma ya Rutanga Eric yaraje miliyoni z’abanyarwanda mu birori

Umukino wari urimo ishyaka ryinshi kandi wanyuze abiwitabiriye

AMAFOTO: Christopher RENZAHO

Facebook Comments

Leave a Reply