Imyitozo yo kwitegura umunsi wa kane wa shampiyona irakomeje

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 17 October 2019 | Yasuwe : 119

Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye aho iri kwitegura umunsi wa 4 wa shampiyona ikazahura na Bugesera FC tariki ya 22/10/2019 kuri stade ya Kigali.

Imyitozo yo kwitegura Bugesera irarimbanyije

Nyuma y’aho itsindiye umukino wa gatatu aho yari yasuye Espoir, Rayon SPorts yahise ikomerezaho imyitozo ikomeye mu Nzove aho isanzwe ikorera, ibi bikaba biri muri gahuda yo kugumna urwego iriho aho mu mikino iheruka yakuyemo amanota 7 ubu ikaba iri ku mwanya wa 2 aho inganya n’iya mbere.

Rayon Sports ntishaka gutakaza inota na rimwe ariyo mpamvu iri gukora imyitozo ikarishye

Iyi myitozo ikomeje habura abakinnyi 6 aribo Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Iradukunda Eric bita Radu, Amran Nshimiyimana na Iranzi Jean Claude, aba bakaba bari mu ikipe y’igihugu ya CHAN guhura na Ethiopia kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo kwishyura.

Inkuru nziza ariko ihari ni uko abakinnyi babiri Mugheni Fabrice na Ndizeye Samuel bamaze iminsi baravunitse bagarutse mu myitozo yo kwitegura Bugesera FC.

Mugheni Fabrice yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kibuga hagati nk’uko bisanzwe

Ndizeye Samuel nawe yatangiye imyitozo nyuma yo kuba nta mukino wa shampiyona aragaragaramo

 

.

Leave a Reply