Inzira y’inzitane Rayon Sports yanyuzemo kugeza igeze muri ¼ cya CAF Confederation Cup

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 1 September 2018 | Yasuwe : 413

Bitandukanye n’umwaka uheruka ubwo Rayon Sports yaburaga itike yo kugera mu matsinda isezerewe na  Rivers United yo muri Nigeria, uyu mwaka iyi kipe yabigezeho ibona itike yo kurenga amatsinda yisanga muri 1/4, gusa ibi ikaba yarabigezeho nyuma y’urugendo rurerure twifuje kugarukaho muri aka kanya.

Ese Rayon Sports igeze hano yaranyuze mu zihe nzira?

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino mu Rwanda, Rayon Sports yabonye itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League 2018, urugendo yatangiriye kuri Stade Amahoro muri Gashyantare uyu mwaka, maze ku mukino wa mbere inganyizira mu rugo na LLB Académic FC yo mu Burundi igitego 1-1, aho Shaban Hussein Tchabalala yishyuriye Rayon Sports mu minota ya nyuma y’umukino.

Uku kunganya byateye impungenge abakunzi ba Rayon Sports aho bumvaga bizagorana i Bujumbura, ibi ariko biha icyizere abarundi kurundi ruhande bumvaga ko umukino wo kwishyura i Bujumbura wajyaga kuborohera bagasezerera Rayon Sports yatozwaga na Karekezi Olivier batiyushye akuya. Gusa siko byagenze kuko Shabani Hussein Tchabalala  iyatsinzi igitego 1-0 Rayon Sports yinjira ityo muri 1/16 cy’iri rushanwa.

Uyu mukino wakurikiwe n’ikirego cya LLB Académic FC yashinje Rayon Sports gutanga ruswa ku bakinnyi bayo, ibi byatumye Rayon sports icibwa amadolari 15,000 na CAF ndetse bamwe mu bayobozi n’abafana bayo barahagarikwa.

Rayon Sports yagombye kwiyuha akuya kugira ngo ibe igeze muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Rayon Sports yahise itombora Mamelodi Sundwons mu cyiciro cyakurikiyeho, umukino wambere ubera i Kigali, amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Aha, Rayon Sports yatozwaga na Ivan Minnaert wari wamaze gusimbura Karekezi Olivier. Umukino wo kwishyura wabereye muri Afurika, Rayon Sports itsindwa ibitego 2-0, ibura ityo amahirwe yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa, Rayon Sports yasigaranye amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka yo guhatanira kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ihura na Costa do Sol yo muri Mozambique, imikino yakinwe muri Mata. Umukino ubanza wabereye i Kigali, maze Rayon Sports ibifashijwemo n’amatara y’i Nyamirambo, mu mvura nyinshi, inyagira iyi kipe yo muri Mozambique ibitego 3-0 birimo bibiri bya Shabani Hussein Tchabalala n’icya Muhire Kevin.

Umukino wo kwishyura wabereye i Maputo, Rayon Sports itsindwa ibitego 2-0, gusa ntibyayibuza gukomeza  no gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda y’imikino Nyafurika, aho byaherekejwe ibihumbi 275 by’amadolari y’Amerika.

Muri tombora y’amatsinda, Rayon Sports yisanze mu itsinda rya kane (D) hamwe na Gor Mahia yo muri Kenya, USM Alger yo muri Algeria na Yanga SC yo muri Tanzania. Mu ntagiriro za Gicurasi, Rayon Sports yakiriye umukino wa mbere, inganya na Gor Mahia igitego 1-1, ibifashijwemo na Rutanga Eric wishyuye kuri coup-franc. Umukino wa kabiri wabereye muri Tanzania, Rayon Sports inganya na Yanga SC ubusa ku busa nyamara yari yarushije bigaragara iyi kipe ariko amahirwe yo gutahukana amanota atatu arabura.

Urugendo rwakomereje i Kigali muri Nyakanga, Rayon Sports iri kumwe n’umutoza mushya Roberto Oliviera itsindirwa mu rugo na USM Alger ibitego 2-1, aho Ismaila Diarra yari yabashije gufungura amazamu, ariko abanya-Algeria babasha kwigaranzura abasore ba Roberto wari utoje umukino we wa mbere.

Imikino yo kwishyura yakomeje muri Nyakanga ubwo Rayon Sports yerekezaga muri Algeria, igenda idafite bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwambwa, nyamara ntibyayibuza gutungurana ibasha gukurayo inota rimwe, banganyije igitego 1-1, aho igitego cya Ismaila Diarra cyishyuwe mu minota ya nyuma y’umukino.

Imirwano yabaye nyuma y’uyu mukino, yatumye CAF ihagarika abakinnyi ku mpande zombi, aho ku ruhande rwa Rayon Sports Yannick Mukunzi yahagaritswe imikino itatu, Christ Mbondi na Ndayisenga Kassim bahagarikwa imikino ibiri kuri buri umwe, ibi biyana n’amande agera ku bihumbi 20 by’amadolari.

Rayon Sports yongeye kwerekeza muri Kenya muri uku kwezi, nabwo ijyana abakinnyi 15, gusa ntibyayibujije gutahukana intsinzi, aho Bimenyimana Bonfils Caleb na Rutanga Eric batsinze ibitego byayihaye intsinzi y’ibitego 2-1 imbere ya Gor Mahia yari imbere y’abafana bayo ndetse biyigarura icyizere cyo kurenga amatsinda.

Ku wa gatatu tariki ya 29/08/2018, wabaye umunsi utazibagirana mu mateka ubwo Rayon Sports yakoze ibitari byitezwe na benshi cyane cyane ushingiye ku bibazo bitandukanye by’ abakinnyi, maze ikomeza muri ¼ cy’iyi mikino, ni nyuma yo gutsinda Yanga SC igitego 1-0 cya Bimenyimana Bonfils Caleb, izamuka ari iya kabiri mu itsinda D n’amanota 9, inyuma ya USM Alger yashoje ifite amanota 11. Gor Mahia yasigaye ifite amanota 8 naho Yanga SC ifite amanota 4.

Mu bakinnyi Rayon Sports yatangiranye muri iyi mikino batakiyirimo harimo Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Shabani Hussein Tchabalala na Ismaila Diarra. Umunye-Ghana Donkor Prosper wakinnye umukino we wa mbere ku wa gatatu, na Bashunga Abouba wakinnye umukino wa mbere kuri USM Alger i Kigali, nibo bakinnyi biyongereyemo ku ruhande rwa Rayon Sports. By’umwihariko, Bashunga akaba yarakinnye imikino ibiri yose nta muzamu w’umusimbura afite, gusa akaba yarabyitwayemo neza arangiza iyo mikino yombi kandi adatsinzwe.

Tombora ya  ¼ cy’iri rushanwa iteganyijwe kuwa mbere tariki ya 03/09/2018, aho Rayon Sports izatombora imwe mu makipe arimo Enyimba FC yo muri Nigeria, Raja Casablanca yo mur Maroc na RS Berkane nayo yo muri Maroc. Imikino ibanza iteganyijwe hagati ya tariki ya 14-16/09 mu gihe iyo kwishyura izakinwa hagati ya tariki ya 21-23/09/2018.

 

4 Responses

  1. U Faustin

    Icyo nzi cyo nuko Mu bumwe bwaba Rayon nka Equipe nukuri iyo tuzatombora nizerako izabikora kd bahungu bacu mwarakoze ibyo mwaduhaye nabyo byaradushimishije

Leave a Reply