Manishimwe Djabel ntatewe ubwoba na Enyimba FC

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 5 September 2018 | Yasuwe : 208

Nyuma yo gutombora Enyimba FC muri ¼ cya CAF Confederation Cup, umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Manishimwe Djabel yatangaje ko badatewe ubwoba n’iyi kipe yo muri Nigeria ndetse bizeye gukora ibishoboka bakayisezerera.

Rayon Sports izakira umukino ubanza uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo tariki ya 16/09/2018, umukino wo kwishyura ubere muri Nigeria nyuma y’icyumweru kimwe.

Djabel ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri  Rayon Sports

Mu kiganiro Manishimwe Djabel yagiranye n’ikinyamakuru Goal.com, yavuze ko badatewe ubwoba n’iyi kipe n’ubwo nta byinshi ayiziho, ariko na Rayon Sports ifite abakinnyi bakiri bato kandi beza, bashobora kuyitsinda.

Djabel yagize ati:” Ndatekereza ko ari umukino wa ¼ uzaba utoroshye kuko Enyimba ari ikipe nziza. Nibyo, nta byinshi nzi cyane kuri Enyimba uretse kuba ifite umunyezamu mwiza Ezenwa Ikuchukwu. Namubonye muri Maroc turi muri CHAN hamwe n’abandi bakinnyi mu ikipe ya Nigeria.Bafite abakinnyi beza ariko nta na kimwe twabatinyaho. Natwe dufite abakinnyi beza bakiri bato bafite impano mu ikipe yacu kandi tuzagerageza gutanga byose kugira ngo tubatsinde.”

Manishimwe Djabel yakomeje avuga ko bashimishijwe no kugera muri iki cyiciro, aho intego Rayon Sports ifite ari ukugera ku mukino wa nyuma.

Yagize ati:” Nk’uko nabivuze mbere, dufite ikipe nziza, turi gukora cyane, umwuka uri mu ikipe ni mwiza. Twashimishijwe no kugera kuri uru rwego muri iri rushanwa tubikesha umutoza wacu. Twizeye gukomeza kwitwara neza tukagera ku mukino wa nyuma.”

Djabel ni umwe mubatagerejweho uruhare runini mu gushaka intsinzi i Lagos

Biteganyijwe ko Rayon Sports isubukura imyitozo kuri uyu wa kane, yitegura umukino ubanza izakiramo Enyimba FC tariki ya 16/09/2018.

Kuri uyu mukino ubanza, Rayon Sports izaba yagarukanye abakinnyi barimo Ndayisenga Kassim na Christ Mbondi bazaba basoje ibihano by’imikino ibiri bafatiwe na CAF mu gihe Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu na bo bazaba bagarutse nyuma yo gusiba umukino wa Yanga SC kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Yannick Mukunzi ni we mukinnyi ugifite ibihano, aho asigaje umukino umwe muri itatu yari yahagaritswe, akazakina uwo kwishyura.

Leave a Reply