Rutahizamu w'umunya Guinea Mamady Barry yasesekaye i Kigali yanatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Menya Mamady Barry uvuye mu Bufaransa watangiye igeragezwa muri Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 6 December 2019 | Yasuwe : 2539

Mu rwego rwo gushaka kongera imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports, abatoza ba Gikundiro batangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry wakiniye ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry y’abatarengeje imyaka 20  mu gikombe cy’isi mu 2017, uje mu Rwanda  avuye mu Bufaransa.

Rutahizamu w'umunya Guinea Mamady Barry yasesekaye i Kigali yanatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rutahizamu w’umunya Guinea Mamady Barry yasesekaye i Kigali yanatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, saa 16:15 nibwo uyu rutahizamu yasesekaye mu mujyi wa Kigali anakurikirana umukino Rayon Sports yanganyije na Police FC 0-0.

Nyuma yo kuruhuka yahise atangira imyitozo na bagenzi be ku kibuga cyo mu Nzove, ‘Rayon Skol Training Center’ aho yatangiye urugendo rwo kwigaragariza Javier Martinez Espinoza n’abamwungirije kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2019.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira ukinisha akaguru k’imoso yavutse tariki 22 Mutarama 1997. Kuko mu 2017 yari afite imyaka 20 yari mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry yabaye iya gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe na Zambia.

Byamuhesheje amahirwe yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Korea y’epfo aho yisanze mu itsinda rya mbere ririmo Korea yakiriye amarushanwa n’ibindi bihangange bya ruhago nka Argentine n’Ubwongereza.

Muri iki gikombe cy’isi basezerewe mu matsinda batahanye inota rimwe kuko batsinzwe imikino ibiri na Korea na Argentine, banganya umukino umwe n’Ubwongereza bwari buri mo abakinnyi bazwi ubu nka; Fikayo Tomori wa Chelsea wanitsinze igitego ku mukino banganyije na Guinée-Conakry, Ainsley Maitland-Niles wa Arsenal, Dominic Solanke wa A.F.C. Bournemouth, Dominic Calvert-Lewin wa Everton n’abandi.

Mamady Barry yakiniye ikipe y'igihugu ya Guinea mu gikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 20 mu 2017

Mamady Barry yakiniye ikipe y’igihugu ya Guinea mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu 2017

Inota rimwe batahanye barikuye ku Bwongereza banganya 1-1 mu mukino Fikayo Tomori wa Chelsea yitsinzemo igitego

Inota rimwe batahanye barikuye ku Bwongereza banganya 1-1 mu mukino Fikayo Tomori wa Chelsea yitsinzemo igitego

Nyuma y’iki gikombe cy’isi Mamady Barry yagiye mu Bufaransa akora igeragezwa mu makipe atandukanye yaho arimo; FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere na FC Sochaux yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyahirwa asubira iwabo aho yakinnye mu makipe atandukanye arimo Soumba FC, Renaissance Football Club na Hafia FC.

Aya makipe yayavuyemo asubira mu Bufaransa kongera kugerageza amahirwe biranamuhira akinira ES Boulazac Isle Manoire FC yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Iyi kipe yayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka mbere yo kuza mu Rwanda, muri Rayon Sports ikipe abona nk’inzira izamufasha kugera ku byiza muri ruhago ya Afurika.

Mamady Barry aganira na Rayonsports.rw ku mahitamo yo kuza mu Rwanda yagize ati: “Numvise izina rya Rayon Sports narimenye ndibwiwe n’ushinzwe kunshakira isoko. Yambwiye ko ari ikipe nkuru kandi ikomeye ifite n’imishinga myiza y’ahazaza niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza aha.”

Avuga ku myitozo ya mbere yakoze yakomeje agira ati: “Nabonye ari ikipe nziza. Nakoze imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Mfite inzozi zo gukina muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda. Nifuza kongera ubunararibonye bwanjye n’impano kubyo iyi kipe isanganywe.”

Uyu rutahizamu usatira aciye ku mpande kandi ufite umuvuduko arakomeza kurebwa n’abatoza ba Rayon Sports, nashimwa azasinyishwa amasezerano yiyongere kuri mugenzi we Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire uheruka kongera amasezerano mu mpera z’ukwezi gushize.

Yizeye kugira ibihe byiza mu Rwanda ngo bimufungurire amarembe ku ruhando rwa ruhago ya Afurika

Yizeye kugira ibihe byiza mu Rwanda ngo bimufungurire amarembe ku ruhando rwa ruhago ya Afurika

Barry yishimiye urwego rw'imyitozo yasanze muri Rayon Sports

Barry yishimiye urwego rw’imyitozo yasanze muri Rayon Sports

Imyitozo yakurikiranywe n'umunyamategeko wa Rayon Sports Zitoni Pierre Claver na perezida wayo Munyakazi Sadate

Imyitozo yakurikiranywe n’umunyamategeko wa Rayon Sports Zitoni Pierre Claver na perezida wayo Munyakazi Sadate

Kubaka Rayon Sports y'ubukombe muri Afurika niyo ntego kuri Sadate

Kubaka Rayon Sports y’ubukombe muri Afurika niyo ntego kuri Sadate

Nashimwa n'abatoza azatangira gukina muri Mutarama

Nashimwa n’abatoza azatangira gukina muri Mutarama

Mamady Barry mu myitozo mu Nzove

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/ ©Rayon Sports

Leave a Reply