Nyuma y’iminsi 10 y’umwiherero Rayon Sports yasesekaye i Kigali (Amafoto)


Yanditswe ku wa 29 September 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 38
.

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi icyumweru n’igice mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba iri mu mwiherero yageze mu mujyi wa Kigali abakinnyi bagumishwa mu mwiherero ngo bitegure guhanganira na AS Kigali igikombe cya Super Cup 2019.

Abakinnyi ba Rayon Sports basesekaye i Kigali bacumbikirwa kuri La Palisse Hotel i Nyandungu

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 nibwo itsinda ry’abakinnyi 20 n’abatoza babo bayobowe n’umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza basesekaye i Kigali bahita bacumbikirwa muri Hotel iherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports, La Palisse Hotel Kigali iri i Nyandungu mu karere ka Gasabo.

Bagarutse i Kigali nyuma y’imyitozo y’iminsi 10 bakoreye ku bibuga bibiri byo mu mujyi wa Kibungo, icya IPRC Ngoma no kuri stade nshya y’akarere ka Ngoma.

Umuyobozi wa Rayon Sports asoza uyu mwiherero kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 yasezeranyije abakinnyi ubufasha bwose bifuza nabo bamusezeranya kwitangira ikipe ngo yisubize igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yatwaye umwaka ushize, banegukane ibindi bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Munyakazi Sadate yagize ati: ‘‘Icyo nzakora cyose nzaba nshaka ko umukinnyi wa Rayon Sports azagira inyungu n’ibihe byiza atazibagirwa. Abone amahoro mu mutima we, yubake amateka mashya anubake ahazaza harabagirana. Turabitekereza kandi turi kubikoraho byinshi. Mutange umusaruro mu  kibuga mugaragaze ubushobozi bwanyu ibindi mubimparire hamwe n’imana nzabikora.’’

Rayon Sports igiye gucumbika muri iyi Hotel iminsi ibiri mbere y’umukino w’igikombe cya Super Cup uzayihuza na AS  Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019, saa 15:00 kuri stade Amahoro.

Biteganyijwe ko mbere y’uyu mukino Gikundiro izakora imyitozo inshuro ebyiri; ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru na mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2019.

Runanira Amza ari mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere cy’ahazaza

Andre Mazimpaka yishimiye Hotel bagiye kujya bakoresha mu mwiherero iminsi ibiri mbere y’umukino

Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong yambariye urugamba

Bizimana Yannick na Oumar Sidibe bafite inshingano zo gushakira Rayon Sports ibitego muri uyu mwaka w’imikino

Kimenyi Yves yahize guha ibyishimo ikipe Se yakiniye

Nshimiyimana Amran na bagenzi be bavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi batangiye kumenyerana na bagenzi be

Nizeyimana Mirafa na Iranzi Jean Claude biteguye guhangana na AS Kigali

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/ ©Rayon Sports

 

Facebook Comments

1 Response

Leave a Reply