Perezida Sadate yakiriye Gikundiro Forever ayisezeranya ubuyobozi bushingiye ku kuri (Amafoto)

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 29 September 2019 | Yasuwe : 165

Itsinda ry’abafana rimaze imyaka itandatu ritanga umusanzu wo kubaka Rayon Sports ‘Gikundiro Forever’ ryakiriwe n’umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate baganira kuri byinshi, abizeza kubaka ikipe iyobowe mu buryo bushingiye ku kuri, umucyo n’ubunyamwuga.

Gikundiro Forever yakoranye inama na perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 nibwo iyi nama nyungurana bitekerezo yabaye, ibera kuri Hotel La Palisse Kigali, yitabirwa n’abanyamuryango ba Gikundiro Forever 36 barimo umuyobozi wayo Muhire Nsekera Jean Paul usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports.

Mu bayobozi ba Rayon Sports bitabiriye iyi nama harimo perezida Munyakazi Sadate, ‘CEO’ Itangishaka King Bernard n’umubitsi Cyiza Richard.

Muri iyi nama yamaze hafi amasaha abiri, abahagarariye abandi banyamuryango ba Gikundiro Forever bagejeje ku muyobozi wa Rayon Sports ibyifuzo, ibitekerezo n’ibibazo bibaza ku mikorere n’imiyoborere ya Munyakazi Sadate barabibaza.

Batashye banyuzwe banashima uburyo uyu muyobozi yabasezeranyije gukorera mu mucyo no mu kuri.

Munyakazi muri iyi nama yagize ati: ‘‘Ntabwo gusobanura byinshi mu bibazo mbazwa na ba nyiri ikipe aribo mwe bingora kuko muri buri kimwe nkoresha ukuri. Sindya indimi cyangwa ngo nshakishe icyo mbabeshya. Mbasezeranyije gukomeza kwakira abafana babyifuza ngo tuganire ku byo babona byanozwa mu mikorere ya komite kuko twiyemeje kuba abizerwa tukanarangwa no gukorera mu mucyo.’’

Abayobozi ba Gikundiro Forever yashinzwe mu 2013, ikora neza kandi yubaka Rayon Sports kuva ubwo, basezeranyije Munyakazi Sadate ko igihe cyose azakenera ubufasha bwabo azabubona kandi ko bagiye gufatanya gushakira ikipe intsinzi no kwisubiza igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize w’imikino.

Biteganyijwe ko ingamba nshya z’iyi fan club zizatangira kugaragarira abantu mu minsi ya mbere y’umwaka w’imikino mushya, aho Rayon Sports izawutangira ikina na AS Kigali ku mukino w’igikombe cya Super Cup 2019 uteganyijwe tariki 1 Ukwakira 2019, n’umukino ufungura shampiyona uzaba tariki 4 Ukwakira 2019, imikino yombi izabera kuri stade Amahoro.

‘CEO’ Itangishaka King Bernard na Muhire Nsekera Jean Paul usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports bari mu bitabiriye iyi nama

Habonetse umwanya uhagije abitabiriye bafata amafoto y’urwibutso n’umuyobozi w’ikipe bihebeye

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever ari mu bari bafite ibyifuzo n’ibibazo byasubijwe

Umujyanama wa Komite ya Rayon Sports, Sibomana Aimable ni umunyamuryango wa Gikundiro Forever

Inama yo kungurana ibitekerezo yabereye kuri Hotel LaPalisse i Nyandungu

Inama yo kungurana ibitekerezo yabereye kuri Hotel LaPalisse i Nyandungu

Ishimwe Prince (ibumoso) uri mu bashinzwe gukurikirana inyungu za Rayon Sports kuri stade aho yakiniye, akurikiye imigabo n’imigambi y’umuyobozi mushya

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yijeje abitabiriye inama ko azakorera mu mucyo kandi agakoresha ukuri mu gihe azamara ayobora

Musafiri Gilbert niwe munyamabanga mushya w’iri tsinda ry’abafana

‘CEO’ Itangishaka King Bernard na Muhire Nsekera Jean Paul usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports bari mu bitabiriye iyi nama

Yabijeje ko azajya atunganya raporo y’ibikorwa bya Rayon Sports n’iy’umutungoburi kwezi

Abitabiriye banyuzwe n’ibisubizo by’ibibazo bibazaga bahawe na Sadate

Inama y’itabiriwe n’ingeri zose

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/ ©Rayon Sports

2 Responses

Leave a Reply