Rayon Sports yatsinze Musanze FC mu mukino wa gicuti

Rayon Sports yatsinze Musanze FC mu mukino wa gicuti
24-Sep

Ibifashijwemo n’Umunya-Cameroun Essombe Willy Onana, Rayon Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu.

Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino mu gihe ari kwitegura Shampiyona ya 2021/22 izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021. Rayon Sports yari yiganjemo abakinnyi benshi b’abanyamahanga bakiri mu igeragezwa mu gihe umutoza wa Musanze FC, Frank Ouna, yarebaga abakinnyi yaguze uko bahagaze. Kuri uyu wa Gatanu, umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports, yakinnye adafite abarimo umunyezamu Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo, Mico Justin na Mitima Isaac bagize ibibazo by’imvune mu myitozo. Nyuma y’umukino wa Musanze, ikipe ya Rayon Sports irakomeza imyitoz kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cyayo giherereye mu Nzove mu gihe abatoza bakomeje gushaka indi miko ya gicuti izarushaho kugenda yongerera ikipe guhuza hagati y’abakinnyi.
© Copyright Rayon Sports 1965 - 2022