Rayon Sports idafite Mugheni yakoze imyitozo ya nyuma yitegura FERWAFA Super Cup 2019 (Amafoto)


Yanditswe ku wa 30 September 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 30
.

Ikipe y’abakinnyi 21 iyobowe n’umutoza mukuru Javier Martinez Espinoza yakoreye imyitozo ya nyuma yitegura guhangana na AS Kigali muri Super Cup 2019, ikipe idafite umukinnyi wo hagati Mugheni Fabrice Kakule Kasereka kubera ikibazo cy’imvune.

Umutoza mukuru Javier Martinez Espinoza n’umwungirije Kirasa Alain biteguye neza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2019 nibwo Rayon Sports yakoze iyi myitozo yabereye ku kibuga cyayo cy’imyitozo ‘Rayon Skol Training Center’ kiri  mu kagari ka Nzove, mu murenge wa Kanyinya wo mu karere ka Nyarugenge.

Abatoza ba Rayon Sports bibanze ku buryo bwo kurema ibitego byinshi cyane ko ariyo ntego ijyanye iyi kipe muri Super Cup, umukino uzatangwaho igikombe kiruta ibindi uzahuza Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona na AS Kigali yatwaye icy’Amahoro mu mwaka ushize w’imikino.

Umutoza  Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexique yatangaje impamvu yahisemo ko abakinnyi be bava mu mwiherero mu karere ka Ngoma iminsi ibiri mbere y’umukino.

Martinez yagize ati: ‘‘Aho twakoreraga umwiherero twahagiriye ibihe byiza kuko nabonye umwanya uhagije wo kwiga ikipe yanjye no kumenya icyo buri mukinnyi akeneye. Gusa nasabye ko twagaruka i Kigali aho twabona ikibuga cy’ubwatsi busanzwe busa n’ubwa Stade Amahoro tuzakiniraho kuko aho twakoreraga i Ngoma bwari ubwatsi bw’ubukorano (pelouse synthétique).’’

Iyi myitozo ya nyuma Rayon Sports yayikoze idafite bamwe mu bakinnyi bayo bafite ibibazo by’imvune nka; Mugheni Fabrice Kakule Kasereka ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wahawe ikiruhuko cy’icyumweru ngo abanze yivuze imvune yo mu kagombambari afite kuva tariki 25 Kanama 2019 mukino Rayon Sports yanganyije na Al Hilal i Khartoum muri Sudani.

Undi mukinnyi udahari kubera imvune ni myugariro Ndizeye Samuel nawe wahawe ikiruhuko cy’icyumweru ngo abanze yivuze.

Abakinnyi 21  bari mu mwiherero batoranywamo 18 bazakoreshwa kuri Super Cup 2019

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Andre Mazimpaka

Ba myugariro: Iradukunda Eric Radu, Nyandwi Saddam, Eric Irambona, Eric Rutanga, Herve Rugwiro, Iragire Saidi, Hussein Habimana na Runanira Amza.

Abakina hagati: Amran Nshimiyimana, Nizeyimana Mirafa, Commodor Olokwei, Oumar Sidibe, Ciza Hussein Mugabo na Iranzi Jean Claude.

Ba rutahizamu: Maxime Sekamana, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong

Intwari y’umwaka ushize w’imikino Andre Mazimpaka nawe ariteguye

Umutoza w’abanyezamu Hannington Kalyesubula agira inama za nyuma Kimenyi

Bizimana Yannick watsinze ibitego 14 umwaka ushize aracyategerejweho byinshi n’abakunzi ba Rayon Sports

Kimenyi Yves yiteguye kuba urukuta rukingira izamu rya Rayon Sports

Iranzi Jean Claude na Maxime Sekamana bavuye muri APR FC barifuza guhesha Rayon Sports igikombe cya mbere

Oumar Sidibe na Runanira Amza bambariye urugamba

Yari imyitozo igamije kumenyera ikibuga cy’ubwatsi bw’ubuterano

Iragire Saidi yitezweho kuyobora ubwugarizi bwa Rayon Sports muri Super Cup

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/©Rayon Sports

Facebook Comments

Leave a Reply