Umuhuzabikorwa mukuru wa Tele 10 Group Sarah Ubben na Munyakazi Sadate basinye amasezerano y'ubufatanye

Rayon Sports igiye gutangiza Televiziyo yayo ku bufatanye na  Tele10 Group

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 24 December 2019 | Yasuwe : 3090

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cy’itangazamakuru n’itumanaho ‘Tele 10 Group’, amasezerano azatuma hashingwa Televiziyo ya Rayon Sports ikorera kuri ‘Internet’.

Umuhuzabikorwa mukuru wa Tele 10 Group Sarah Ubben na Munyakazi Sadate basinye amasezerano y'ubufatanye

Umuhuzabikorwa mukuru wa Tele 10 Group Sarah Ubben na Munyakazi Sadate basinye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2019 nibwo aya masezerano yashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa mukuru wa Tele 10 Group Sarah Ubben na Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports.

Mu masezerano hakubiyemo ko Tele 10 Group izubakira Rayon Sports televiziyo ikorera kuri Internet izajya ikora amasaha 24 izitwa Rayon Sports TV, igatunganya amashusho yose azajya yerekanirwa kuri iyi televiziyo imbonankubone.

Tele 10 Group izakoresha urubuga rwayo rwitwa NGTV ruboneka kuri ngtv.rw no kuri Google Play Store ku buntu. Biteganyijwe ko Rayon Sports TV izatangira kwerekana amashusho yihariye (Exclusive) ya Rayon Sports mu mpera za Mutarama 2020.

Ifatabuguzi kuri iyo televiziyo rizajya riba ari 200 FRW ku munsi, 800 FRW ku cyumweru na 1500 FRW ku kwezi. Amafaranga azajya yinjira, azajya avanwaho amafaranga ajya muri Rayon Sports.

TELE10 Group ni ikigo gikorera mu Rwanda guhera mu 1995 kikaba gifite ibikorwa bitandukanye birimo Radio10 na TV10, bakanasakaza amashusho ya Canal+ na DStv.

Munyakazi Sadate yishimiye ubu bufatanye

Munyakazi Sadate yishimiye ubu bufatanye

Sarah Ubben nawe yabyishimiye

Mugabo Gerome (ibumoso) ari mu bazakurikirana iyi Televiziyo mu buryo tekinike

Mugabo Jerome (ibumoso) ari mu bazakurikirana iyi Televiziyo mu buryo tekinike

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/© Rayon Sports

Leave a Reply