Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino uzayihuza na APR FC kuri stade Amahoro (AMAFOTO)

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 18 December 2019 | Yasuwe : 2191

Umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 washyizwe kuri Stade Amahoro, byorohereza Rayon Sports ikomeje imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove.

Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga gisa n'icya stade Amahoro

Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga gisa n’icya stade Amahoro

Uyu mukino wimuriwe kuri Stade Amahoro mu gihe ubwo gahunda ya shampiyona yasohokaga mu mpeshyi y’uyu mwaka byari biteganyijwe ko uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikibuga cya Stade Amahoro cy’ubwatsi kizakira uyu mukino gisa neza n’icyo Gikundiro iri gukorera ho imyitozo muri iki Cyumweru. Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, abakinnyi 23 bahagarariwe n’abatoza babo Javier Martinez Espinoza na Kirasa Alain batangiye imyitozo irimo kwiga ku mayeri y’umukino azabafasha mu mpera z’iki Cyumweru.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo harimo Nizeyimana Mirafa utarakinnye umukino Gikundiro yanyagiye mo Mukura VS 5-1 kuko yari yujuje amakarita atatu y’umuhondo mu mikino ya shampiyona.

Gusa mu bakoze iyi myitozo ntabwo harimo myugariro Rugwiro Hervé ukurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha gusa abanyamategeko ba Rayon Sports bakaba bakomeje gukurikirana ikibazo cye.

APR FC izakira umukino yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira

  • VVIP: 20 000 Frw
  • VIP: 15 000 Frw
  • Ahatwikiriye mu ntebe z’Icyatsi: 10 000 Frw
  • Ahatwikiriye mu ntebe z’Umuhondo: 5000 Frw
  • Ahadatwikiriye: 2000 Frw
Iragire Saidi ari mu bitezwe ho kuyobora ubwugarizi bwa Rayon Sports muri uyu mukino

Iragire Saidi ari mu bitezwe ho kuyobora ubwugarizi bwa Rayon Sports muri uyu mukino

Ndizeye Samuel ari muri ba myugariro bari mu bihe byiza

Ndizeye Samuel ari muri ba myugariro bari mu bihe byiza

Akanyamuneza ni kose ku bakinnyi ba Gikundiro

Akanyamuneza ni kose ku bakinnyi ba Gikundiro

Martinez afitiye icyizere abakinnyi be

Martinez afitiye icyizere abakinnyi be

Yari imyitozo y'ingufu

Yari imyitozo y’ingufu

Kabalisa Kaliyopi utoza abanyezamu

Kabalisa Kaliyopi utoza abanyezamu

Nizeyimana Mirafa wasibye umukino uheruka yagarutse

Nizeyimana Mirafa wasibye umukino uheruka yagarutse

Bizimana Yannick na bagenzi be biteguye guhangana

Bizimana Yannick na bagenzi be biteguye guhangana

Iranzi yiteguye guhangana na APR FC yahozemo

Iranzi yiteguye guhangana na APR FC yahozemo

AMAFOTO: Christopher RENZAHO/© Rayon Sports

Leave a Reply