Rayon Sports ikomeje umwiherero yaraye yakiriwe n’abakunzi bayo b’i Ngoma

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 19 September 2019 | Yasuwe : 104

Rayon Sports ikomeje umwiherero wayo i Ngoma, ikaba yaraye yakiriwe n’abakunzi bayo biganjemo abo muri Gisaka Fan Club.

 

Byari ibyishimo ku banya Ngoma ubwo basabanaga n’ikipe yabo. Aha hari mu ifoto y’urwibutso

Nk’uko www.rayonsports.net yabitangarijwe n’umuyobozi wa Gisaka Fan Club, Munyabugingo Abdoul karim, ni ibyishimo bidasanzwe ku kuba Rayon Sports yarahisemo gukorera umwiherero i Ngoma bityo bakaba baragize amahirwe yo kuyibona hafi kandi igihe kinini. Munyabugingo yagize ati “ubu turishimye cyane kandi twiteguye gukomeza kuba hafi y’ikipe yacu kugeza isoje umwiherero”

Akanyamuneza ni kose ku bakinnyi

Umuyobozi wa Gisaka Fan Club (Uwambaye indorerwamo z’amaso)

Ku kijyanye n’uburyo batekereje kwakira ikipe, Perezida wa Gisaka Fan Club yavuze ko basanze ari ngombwa ko ikipe bayiha ikaze i Ngoma bityo ikabona ko ishyigikiwe n’abakunzi benshi b’i Ngoma. Yasoje agira ati” Icyo twifuriza ikipe yacu ni uko uyu mwiherero urangira basubiye mu bihe byiza bityo bakazaduha ibyishimo batwara super cup kandi bagakomeza kwitwara neza baduha intsinzi muri shampiyona izahita itangira.

Imyitozo yatangiye ibera muri IPRC Ngoma, aha umuyobozi wayo akaba yabahaga ikaze

Abanyamuryango ba Gisaka Fan Club barasaba ikipe kuzabaha ibyishimo itwara Super Cup

Habonetse n’umwanya w’udufoto tw’urwibutso

 

1 Response

Leave a Reply