Rayon Sports ikoze ibyo yari itegerejweho imbere ya Gasogi ibona amanota atatu

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 5 January 2020 | Yasuwe : 1480

Rayon Sports imaze kubona amanota atatu y’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona imaze gutsinda Gasogi United igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sugira ku munota wa 57 w’umukino.

Uyu ni umukino waberaga kuri stade ya Kigali aho Rayon Sports yakiraga Gasogi ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa n’ubwo Rayon Sports yahushijemo uburyo butandukanye bwashoboraga kuyiha intsinzi binyuze cyane cyane kuri Maxime, Yannick, Mugheni na Sidibé.

Rayon Sports itangiranye intsinzi ku mukino wa mbere wo kwishyura

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports aho Sugira wari utegerejwe cyane yinjiye mu kibuga asimbuye Iranzi ndetse ntiyatinda kwerekana ko aje gukora icyamuzanye abonera ikipe ye nshya igitego rukumbi cya mbere ku munota wa 57 nyuma y’iminota 12 gusa yari amaze mu kibuga. Ni ku mupira mupira watewe na Rutanga Eric awerekez mu izamu rya Gasogi maze Sugira awutereka mu rushundura n’umutwe.

Abakinnyi bishyushya mbere y’umukino

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Gasogi ari nako iha akazi gakomeye ubwugarizi bwa Gasogi, gusa nta mpinduka yabashije kuboneka kuko umukino warinze urangira bikiri igitego 1-0. Iyi ntsinzi ihesheje Rayon Sports amanota atatu ayishyira ku mwanya wa kabiri nyuma yo kugira amanota 34.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:

Kimenyi, Radu, Saidi, Samuel, Rutanga, Mirafa, Mugheni, Maxime, Iranzi, Yannick na Sidibé

Kanda hano urebe urutonde rurambuye rwa Shampiyona

Leave a Reply