Rayon sports iragaruka i Kigali uyu munsi ku mugoroba

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 25 September 2018 | Yasuwe : 96

Nyuma y’umukino wo kwishyura yakiriwemo na Enyimba ikawutakaza, ikipe ya Rayon sports n’abari bayiherekeje iragaruka i Kigali ku mugoroba w’uyu wa kabiri ku isaha ya saa tatu.

Rayon Sports ubu iherereye i Lagos aho yerekeje nyuma y’umukino wo ku cyumweru i Aba muri Leta ya Aba ikaba ari ho iri buhagurukire ahagana ku isaha ya 16h00.

Nyuma yo gusoreza urugendo rwayo muri 1/4 ikuwemo na Enyimba, Rayon Sports igarutse mu rugo kwitegura itangira rya shampiyona ya 2018-2019 iteganyijwe gutangira mu minsi ya vuba.

Abakinnyi ba Rayon Sports bategerejwe i Kigali kuri uyu wa kabiri nimugoroba

Tubibutse ko Rayon Sports yaciye mu nzira ikomeye aho yatangiriye mu majonjora y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ikuramo LLB y’i Burundi (1-1 i Kigali na 1-0 i Bujumbura), isezerera Costa do Sol yo muri Mozambique (3-0 i Kigali na 0-2 i Maputo). Mbere y’uko yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ari naho yakuye itike ya 1/4, yasezerewe na Mamelodi Sundown zanganyirije i Kigali 0-0 nyuma biza kuba 0-2 muri Afrika y’Epfo.

Mu matsinda, Rayon Sports yisanze iri kumwe na Yanga yo muri Tanzania, Gormahia yo muri Kenya na USM Alger muri Algeria. Rayon Sports yabaye iya kabiri muri itsinda nyuma yo kugira amanota 9 inyuma ya USM Alger yagize 11. Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino ibiri (Gormahia na Yanga), inganya 3 (USAM Alger, Gormahia na Yanga) itsindwa 1.

Kugira ngo igere muri 1/4 Rayon Sports yiyushye akuya ikaba ibishimirwa n’abakunzi ba ruhago

Rayon Sports ikigera i Kigali irahita yitegura irushanwa ry’Agaciro Development Fund igomba kwitabira guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 28/09/2018 aho izipima na AS Kigali mu gihe APR izaba ihura na Etincelles.

Iri rushanwa rizafasha umutoza Roberto kugerageza abakinnyi be bashya bamaze gusinya amasezerano ndetse n’abandi ashobora kongera mu bo azakoresha muri uyu mwaka w’imikino

Leave a Reply