Rayon Sports irahaguruka uyu munsi i Lagos yererekeza i Abia

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 21 September 2018 | Yasuwe : 60

Nyuma yo kugera i Lagos ku munsi w’ejo, abakinnyi ba Rayon Sports n’ababaherekeje barerekeza muri Abia ahateganyijwe kubera umukino Enyimba izakiramo Rayon Sports kuri iki cyumweru.

Biteganyijwe ko bahaguruka mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere gihagurutse muri iki gitondo ikindi cyiciro kikaza guhaguruka kuri iki gicamunsi.

Icyiciro cya mbere cyamaze kwerekeza i Abia

Biteganyijwe kandi ko ikipe ikorera imyitozo ku kukibuga izakiniraho umukino nyirizina uteganyijwe ku cyumweru saa cyenda (15h00) ku isaha y’i Kigali.

Ku makuru aturuka i Lagos, abakinnyi bose bameze neza, moral ikaba ari yose aho biteguye gutanga imbaraga zabo zose bagasezerera Enyimba

Abasore ba Rayon Sports ubwo bari ku kibuga cy’indege i Lagos berekeza i Abia ahazabera umukino wo ku cyumweru

Leave a Reply