Rayon Sports irangije imikino ibanza ya shampiyona ku mwanya wa gatatu

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 23 December 2019 | Yasuwe : 252

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/12/2019 nibwo Rayon Sports yarangizaga imikino ibanza ya shampiyona aho yahuraga na APR umukino ukarangira iwutakaje ku bitego 2-0.

Uyu mukino wahuruje imbaga y’abakunzi b’imikino muri rusange aba Rayon Sports by’umwihariko, wabereye kuri stade Amahoro i Remera. Igice cya mbere cyarangiye APR ibonye igitego kimwe cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

uyu mukino ntiworoheye Rayon Sports

Igice cya kabiri Rayon Sports yagerageje uburyo bwo kwishyura igitego ariko abasore ba Javier Martinez ntibyabahira, ndetse ku munota wa nyuma APR ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Manzi Thierry.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Uku gutakaza uyu mukino byatumye Rayon Sports igumana amanota 31 n’ibitego 16 izigamye, ikaba iri ku mwanya wa 3 aho ibanjirijwe na APR na Police ziri ku mwanya wa mber n’uwa kabiri.

Kanda hano urebe Urutonde rurambuye 

Kimwe n’andi makipe yose, Rayon Sports yerekeje mu karuhuko k’iminsi mikuru, bakazagaruka mu kibuga ku itariki ya 3 aho bazaba bakira ikipe ya Gasogi.

Nk’uko umuyobozi wa Rayon Sports yabitangaje mu butumwa bwakurikiye umukino wo ku wa gatandatu, abakunzi ba Rayon Sports barasabwa kwihangana no kudacika intege bakaguma inyuma y’ikipe yabo mu rugamba rwo guhanganira igikombe kuko nta rirarenga

Leave a Reply