Rayon Sports irerekeza muri Sudani mu mukino wo kwishyura El Hilal

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 22 August 2019 | Yasuwe : 163

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo “delegation” ya Rayon Sports ihaguruka i Kigali yerekeza i Khartoum aho igiye mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League.

Biteganyijwe ko delegation iyobowe na President wa Rayon Sports Bwana Munyakazi Sadate ihaguruka mu byiciro bibiri ku isaha ya saa 00:15 bamwe bakanyura Nairobi-Addis Ababa bakazagera i Khartoum ku wa gatanu saa yine (10h00) mu gihe abandi banyura Entebbe- Addis-Khartoum bakazagera i Khartoum saa 16:15.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yanganyije 1-1

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, icya Rayon Sports kikaba cyaratsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 20 w’umukino cyishyurwa na Nazar Hamid ku munota wa 26. Rayon Sports ihagurukanye intego yo gutsinda umukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 25/08/2019

Abagize delegation yerekeza i Khartoum

Abakinnyi:

Bizimana Yannick, Ciza Hussein, Habimana Hussein, Iradukunda Eric, Iragire Saidi, Irambona Eric, Iranzi Jean Claude, Kakule Mugheni Fabrice, Kimenyi Yves, Mazimpaka André, Mugisha Gilbert, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Nyandwi Sadam, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric, Sarpong Michael, Sekamana Maxime, Ilimwengu Jules

Staff Technique :

Kayiranga Jean Baptiste (Head Coach), Kirasa Alain (Assistant Coach), Mwiseneza Djamal (Physical trainer), Kalyesubura Hannington (Goal Keeper Coach), Mugemana Charles (Doctor), Nkubana Adrien (Team Manager),

Ubuyobozi:

Munyakazi Sadate (President),
Nkurunziza Jean Paul (Media officer),
Rukundo Fidel (Pres. Commision Discipline).
Abandi:
Nkurunziza Emmanuel (Journaliste)
Ganza Gisa (Fan)

Leave a Reply