Rayon Sports isezerewe na Enyimba muri ¼ cya CAF Confederation Cup


Yanditswe ku wa 23 September 2018 na Admin | Yasuwe : 148
.

Umukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Confederation Cup wahuzaga ikipe ya Enyimba FC na Rayon Sports muri Nigeria, urangiye ikipe ya Enyimba FC itsinze ibitego 5-1, isezerera Rayon Sports muri aya marushanwa nyafurika. Umukino ubanza wari wabereye i Kigali, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

N’ubwo Rayon Sports yari yatangiye neza, igerageza gusatira, Enyimba FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Soporushi Augustine Dimgba.

Rayon Sports yongeye kugaruka mu mukino, isatira ikipe ya Enyimba yagiye ikora amakosa atandukanye, aho baje no kubona ikarita y’umuhondo yahawe Dare Ojo ku munota wa 22 w’umukino. Bidatinze, nyuma y’iminota itatu, Bimenyimana Bonfils Caleb yishyuriye Rayon Sports ku munota wa 25 ku mupira mwiza wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Eric Rutanga.

Enyimba FC yakiniraga ku kibuga cyayo, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 29, gitsinzwe na Soporushi Augustine Dimgba. Iyi kipe yahawe indi karita y’umuhondo ku munota wa 33 ubwo Isiaka Oladuntoye yakiniraga nabi Bimenyimana Bonfils Caleb.

Umutoza wa Rayon Sports; Roberto Oliveira yakoze impinduka za mbere ku munota wa 39, Mutsinzi Ange asimburwa na Mugisha Gilbert, maze Rayon Sports yongera gusatira, aho yabonye uburyo bubiri burimo ubwa Caleb na Gilbert bwavuyemo koruneri ya gatatu ya Rayon Sports, itagize icyo itanga.

Iyi kipe yo muri Nigeria yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, ibona ikindi gitego cya gatatu cyatsinzwe na Sunday Adetunji ku munota wa 49 w’umukino. Rayon Sports yongeye kunyuzamo isatira, gusa uburyo bwiza bwabonetse kuri Manishimwe Djabel umupira ujya hanze.

Enyimba FC yahushije ubundi buryo bukomeye kuri Sunday Adetunji, yatsinze igitego cya kane ku munota wa 61 w’umukino gitsinzwe na Joseph Osadiaye. Caleb wari wabonye ikarita y’umuhondo yasimbuwe na Christ Mbondi mu rwego rwo kongera gushaka uburyo bw’ibitego. Rayon Sports yabonye koruneri ku ishoti ryatewe na Muhire Kevin, ntiyagira icyo itanga mbere y’uko na Mugisha Gilbert atera umupira na wo wagiye hanze.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Rayon Sports yakoze impinduka ya nyuma, Manishimwe Djabel asimburwa na Irambona Eric. Mugisha Gilbert na we yahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Ikouwem Udo Utin kimwe na Niyonzima Olivier Sefu.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Enyimba yongeye gusatira bikomeye, ibona coup-franc yavuyemo igitego cya gatanu ku mupira wakuwe n’umunyezamu Bashunga Abouba maze myugariro Isiaka Oladuntoye asubiza umupira mu izamu. Christ Mbondi na Muhire Kevin bagerageje kubyaza umusaruro uburyo bubiri bwabonetse muri iyi minota, umupira ujya hanze.

Reba uko ibitego byose byinjiye :

Rutanga Eric yateye coup-franc ku buryo bwa nyuma bwabonetse muri uyu mukino ubwo Irambona Eric yakorerwaga ikosa inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukurwaho n’umunyezamu wa Enyimba FC.

Muri ½ cy’iyi mikino, Enyimba FC izahura n’ikipe iza gukomeza hagati ya Raja Casablanca yo muri Maroc na CARA Brazzaville yo muri Congo. Umukino ubanza wabereye muri Congo, warangiye Raja Casablanca itsinze ibitego 2-1.

Abakinnyi bifashishijwe rwa Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange , Mugabo Gaby , Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka , Manishimwe Djabel, Muhire Kevin na Bimenyimana Bon Fils Caleb.

Facebook Comments

3 Responses

  1. NKUNDARAYON

    MWIRIWE TWESE KURI PORE .BIBAHO URUGENDO TWAGENZE RURAHAGIJE KANDI HARI ICYO TWUNGUTSE .BAKINNYI IGIHE NI IKI NGO MUTANGIRE MWIGARAGAZE KURENZA AHA NTACYO NABAVEBA ICYO MUTADUHAYE NI ICYO MUTARI MUFITE NTIMCIKE INTEGE.BAFANA AHO MURI HOSE MWARAKOZE KANDI IGIHE NI IKI NGO UMUSARURO UKOMEZE UBE MWIZA NDABASHIMYE MWE MWESE TWAFATANYIJE KUBA INYUMA Y’IKIPE YACU .DUFATANE URUNANA TUYAKIRE GITORE BAYOBOZI BA REYO MWARAKOZE KURI BURI KIMEWE CYOSE MWAKOZE IMANA IBAHE UMUGISHA .MUTANGIRE MUTEGURE UBURYO BWO KWAKIRA IKIPE.NI UMUKUNZI WA RAYO .MURAKOZE MURARE NEZA IMANA ISHIMWE KUBYO TWAGEZEHO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA

  2. Jado

    Mwaramutse. Rayon sport ntacyo itakoze, ariko ukurusha expérience aba ayikurusha. Kandi iyo abakinnyi nka Pierrot, Chabalala, Faustin, Diarra baba bagihari twari kwihagararaho, ariko imikino myinshi no kwitegura umukino nk’uyu ukomeye, byatwishe pe!! Gusa ibi ni intangiriro, nizere ko hashakwa uko twakira équipe yacu, hanyuma bakayiha akaruhuko mbere yo gutangira championnat, kuko barakoze kandi barananiwe.

  3. Titi

    Kuvugisha ukuri birubaka tuvugishije ukuri Defense ya Rayon kuri N°2 na N°3 hari ikibazo gikomeye ariko turebye kuva cecafa, tukareba umukino iKgli na USM Alger ibitego Rayon yatsinzwe byinjiye kimwe nezanibyo Enyimba yadutsinze ndetse unarebye match twakinnye na polisi rwose niko kuri musubiremo muzitegereze izo match
    Nigeria twakinnye defense yabo ntagihunga twe duhuzagurika ntakundi nibyo nabonye
    Imbere attaque mu gice cya kabiri ingufu zari zashize dukeneye kuri N°11 umukinnyi wingu udatinya kwinjira muri box ya penalty
    N°7 nawe ubwo bwoba buragaragara ntibaritaha ngo nibinanga havemo penalty kandi byarashobokaga cyane

Leave a Reply