Rayon Sports itangiye itsinda mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 5 February 2020 | Yasuwe : 749

Ni mu mukino ubanza w’igikombe cy’amahoro waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba urangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 4-0 ku busa bw’Intare FC.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umukino ku ruhande rwa Rayon Sports bigaragazwa n’ibitego bitatu byinjiye mu izamu ry’Intare bikaba byatsinzwe na Drissa Dagnogo ku muntota wa cyenda  ku mupira wari utewe na Radu maze akawuboneza mu izamu n’umutwe.

Rayon itangiye neza nk’uko byari byitezwe

Icya kabiri ku munota wa 15 gitsinzwe na Sugira Ernest ku mupira wamugarukiye nyuma y’aho yateye mu izamu Dagnogo awusubizamo nabwo uragaruka uhura na Sugira utazuyaje kuwohereza mu rushundura, mu gihe igitego cya gatatu cyabonetse ku munota wa 33 gitsinzwe na Sekamana Maxime nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Sidibé na Dagnogo umuzamu yagerageza kuwukuramo ugahura na Maxime wahise awohereza mu rucundura.

Ni umukino utagoye na gato abasore ba Kirasa

Mugice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje kurusha mu kibuga IntareFC  ariko nazo zigerageza noneho gukina. Gusa ibi ntibyabujije ko ku munota wa 63, Mugisha Gilbert winjiyemo asimbuye Dagnogo yahise abona igitego cya kane nyuma yo gusiga ba myugariro b’Intare ku mupira yari ahawe na Imran maze aroba umuzamu wari wasohotse nabi kiba kiranyoye.

Sugira yagarutse mu kibuga nyuma y’imvune yari amaranye iminsi naho Dagnogo akina umukino we wa mbere nyuma y’aho aboneye ibyangombwa byose

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira ari nako ishimisha abafana mu guherekanya neza ndetse ihusha uburyo butandukanye bwashoboraga kuvamo ibindi bitego, gusa umukino warinze urangira nta gihindutse ari ibitego 4-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Kakule Mugheni Fabrice,  Drissa Dagngo, Omar Sidibé, Sugira Ernest, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime, Kayumba Soter.

Leave a Reply