Rayon Sports itsinze Bugesera ku mukino w’umunsi wa 19 yisubiza umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 9 February 2020 | Yasuwe : 575

Umukino w’umunsi wa 19 wahuzaga Rayon Sports na Bugesera urangiye Rayon Sports itahanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Idrissa Dagnogo ku munota wa 49 w’umukino.

 

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi atabashije kwisobanura n’ubwo Rayon Sports yagaragaje kwiharira umpira ndetse ihusha n’uburyo butandukanye bwari kuyihesha igitego. Muri ubu buryo ubw’ingenzi twavuga ku munota wa 3 gusa aho Sekamana Maxime yahaye umupira mwiza Yannick ariko bakawumukura ku kuguru, ku munota wa 13 kuri Maxime, uwa 17 kuri Sidibé ubwo yari mu rubuga rw’amahina yatera umupira ugaca iruhande gato, ku wa 21, n’uwa 24 aho Sidibé yacenze ba myugariro ku ruhande rw’ibumoso aho gutanga umupira kwa Sugira wari uhagaze wenyine mu rubuga rw’amahina hagati awishyirira mu maboko y’umuzamu. Muri iki gice ku munota wa 38, habayeho gusimbuza ubwo Sidibé yahaga umwanya Ally Niyonzima, imonota 45 ndetse n’iy’inyonger birangira nta gihindutse ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ishaka kubona igitego aho bitanasabye iminota myinshi kuko nyuma y’iminota 4 gusa, Drissa Dagnogo wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Amran yafunguye amazamu ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ukaruhukira mu rucundura. Rayon Sports ntiyaharariye aho kuko abasore bayo barimo Sugira, Dagnogo, Yannick n’abandi bakomeje kotsa igitutu izamu rya Bugesera ariko ntihagira igihinduka, umukino urangira ari 1-0. Iki gitego cyagaruye Rayon Sports ku mwanya wa kabiri aho igize amanota 41 aho ikirushwa n’iya mbere amanota ane ikarusha iyikurikiye inota 1.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Rutanga Eric (c), Rugwiro Hervé, Ndizeye Samuel, Iradukunda Eric, Mugheni Fabrice, Nshimiyimana Amran
Oumar Sidibé, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick, Sugira Ernest

Leave a Reply