Rayon Sports izahura na AS Kigali mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2018

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 24 September 2018 | Yasuwe : 87

Amakipe ane yasoje shampiyona ishize ari imbere, agiye guhatanira igikombe cy’irushanwa ry’Agaciro Development Fund muri uyu mwaka, aho Rayon Sports yabaye iya gatatu izahura na AS Kigali yabaye iya kabiri mu mikino ya kamarampaka.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, rizatangira kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 28/09/2018. Umukino uzabimburira iyindi uzahuza APR FC yegukanye shampiyona na Etincelles FC yabaye iya kane guhera saa 15:30.

Rayon Sports izajya mu kibuga guhera saa 18:00 ikina na AS Kigali muri iyi mikino yose izabera kuri Stade Amahoro i Remera. Amakipe azatsinda kuwa Gatanu, azahurira ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru saa 15:30 mu gihe amakipe azaba yatsinzwe azahatanira umwanya wa gatatu guhera saa 13:00.

Amategeko agenga iri rushanwa avuga ko mu gihe amakipe anganyije, hazajya hitabazwa penaliti. Umukinnyi uzitwara neza muri iri rushanwe ndetse n’uzatsinda ibitego byinshi, bazahabwa amatike yo gutembera mu ndege ya RwandAir.

Rayon Sports yegukanye iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kabiri mu mwaka ushize, itsinze APR FC igitego 1-0.

1 Response

  1. Jado

    N’ubwo abakinnyi bacu bazaba batararuhuka, ni umwanya mwiza wo kugerageza abashya. Mutubwire amakuru ya ba rutahizamu bari mu igeragezwa

Leave a Reply