Rayon Sports vs Etincelles: 11 bagiye kubanza mu kibuga

Yanditswe na ku wa 29 October 2019 | Yasuwe : 160

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, ku isaha ya saa kumu n’ebyiri (18:00) nibwo umukino w’umunsi wa 6 uteganyijwe kuri stade ya Kigali aho Rayon Sports yakira Etincelles FC. 

Rayon Sports ifite inshingano zo kwegukana amanota atatu y’uyu munsi aho kugeza ubu ifite 10/15 ikaba ku mwanya wa 5

Muri uyu mukino, umutoza Martnez yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi bakurikira:

Izamu: Kimenyi

Ubwugarizi: Hervé, Saidi, Rutanga na Iradukunda Radu

Hagati: Commodore, Mirafa, Mugheni na Sidibé

Ubusatirizi: Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert.

Nk’uko bigaragara muri uru rutonde, Abakinnyi Radu na Mugheni bataherukaga mu kibuga bagiriwe icyizere cyo kubanzamo, kimwe na Kimenyi utarabashije gukina umukino uheruka wa Sunrise.

Twabibutsa ko kwinjira kuri uyu mukino ari ibi bikurikira:

  • VVIP: 20 000 Frw
  • VIP: 10 000 Frw
  • Ahatwikiriye: 3000 Frw
  • Ahadatwikiriye: 2000 Frw

Leave a Reply