Rayon Sports yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo kubona amanota y’umunsi wa 10 wa shampiyona


Yanditswe ku wa 29 November 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 360
.

Ku munsi wa 10 wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa kane kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yabonye amanota atatu mu mukino wayihuje na AS Muhanga ku bitego 2-1 bituma yigira imbere ku rutonde rw’agateganyo aho yafashe umwanya wa 3 n’amanota 21.

Umukino ntiwari wooshye cyane ko Rayon Sports yawukinnye iminota hafi 80 ari abakinnyi 10 mu kibuga

Muri uyu mukino witabiriwe n’abakunzi benshi kuri stade ya Kigali iNyamirambo aho Rayon Sports yakiraga AS Muhanga, igice cya mbere cy’uyu mukino kikaba cyarangiye Rayon Sports ifite ibitego 2 kuri 1 cya AS Muhanga aho igitego cya mbere cyagiyemo ku munota wa 2 gusa w’umukino gitsinzwe na Bizimana Yannick n’ubundi watsindaga ikipe yavuyemo. Ibi byishimo ariko ntibyatinze kuko nyuma y’iminota 9 gusa, AS Muhanga FC yabonye penaliti ku ikosa rya Nshimiyimana Amran wanahawe ikarita itukura yinjizwa Hakundukize Adolphe.

Bizimana Yannick yagoye cyane ikipe yavuyemo ayitsinda ibitego 2 wenyine

Iki gitego nticyaciye intege Rayon Sports FC yakomeje gusatira n’ubwo bakinaga ari 10 mu kibuga, ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 30 nanone gitsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira wari uhinduwe neza ku ruhande rw’iburyo na Iradukunda Eric.

Eric wari kapiteni kubera ko Rutanga afite amakarita atatu yitwaye neza aho igitego cya mbere cyaturutse ku mupira yarenguye

Muhanga nayo yagerageje kugendera kucyuho cy’abakinnyi batuzuye ishakisha uko yabona ikindi gitego, gusa igice cya mbere kirangira nta gihindutse ari 2-1.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi nyuma y’impunduka mu kibuga usa Rayon SPorts ibasha guhagarara ku bitego byayo ndetse birangira yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 10 aho yagize 21 ikaba irushwa 3 n’iyibanjirije arizo Police na APR zinganya amanota 24

Sarpong mu kazi

Yannick ntiyabashije kurangiza umukino kubera ikibazo cy’imvune

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Runaniza Hamza, Rugwiro Herve, Irambona Eric, Iradukunda Eric, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Michael Sarpong, Bizimana Yannick, Oumar Sidibe na Iranzi Jean Claude.

 

 

Facebook Comments

Leave a Reply