Rayon Sports yagabanye amanota na Police FC (AMAFOTO)


Yanditswe ku wa 4 December 2019 na Rayon Sports | Yasuwe : 320
.

Umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC kuri stade ya Kigali warangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, amakipe yombi agwa miswi akomeza kunganya amanota ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Rayon Sports yanganyije na Police FC mu mukino amakipe yombi yarangije ntayo irebye mu izamu ry'indi

Rayon Sports yanganyije na Police FC mu mukino amakipe yombi yarangije ntayo irebye mu izamu ry’indi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, saa 18:00 nibwo umusifuzi Murindangabo Moise yahushye mu ifirimbi yemeza ko umukino uhuza aya makipe ahanganiye igikombe cya shampiyona utangiye.

Abatoza b’impande zombie; Javier Martinez Espinoza wa Rayon Sports na Haringingo Francis Christian bita Mbaya bahisemo gushyira umubare munini w’abakinnyi bakinira hagati byatumye hataboneka uburyo bwo gusatirana bwinshi kuko buri umwe yirindaga gutsindwa.

Mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 uburyo bukomeye bwabonetse mo ni bumwe aho ku munota wa 28. Ni nyuma yo guhererekanya neza kwa Michael Sarpong, Iranzi Jean Claude na Oumar Sidibe, uyu munya-Mali yatunguye umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu amutera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina ariko uyu munyezamu ahagarara neza uyu mupira awukuramo.

Uburyo bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Oumar Sidibe

Uburyo bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Oumar Sidibe

Ba myugariro ba Police FC bakomeje guhoza ijisho kuri uyu mukinnyi ho hagati w'umunya-Mali

Ba myugariro ba Police FC bakomeje guhoza ijisho kuri uyu mukinnyi ho hagati w’umunya-Mali

Mu gice cya kabiri Martinez yakoze impinduka zitandukanye yinjiza Bizimana Yannick mu mwanya wa Gilbert Mugisha wagowe cyane na ba myugariro ba Police FC, na Ciza Hussein Mugabo wasimbuye Nizeyimana Mirafa ariko igitego kirabura.

Umutoza Javier Martinez yakoze impinduka zitandukanye ariko ntizamuhira ngo abone igitego

Umutoza Javier Martinez yakoze impinduka zitandukanye ariko ntizamuhira ngo abone igitego

Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Mugisha Gilbert waje gusimbuzwa

Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Mugisha Gilbert waje gusimbuzwa

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma Rayon Sports iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 inganya na Police FC iyikurikiye. Aya makipe ararushwa amanota atatu na APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 28.

Umukino utaha w’umunsi wa 13 wa shampiyona Rayon Sports izawukina na Heroes FC ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2019 kuri stade y’akarere ka Bugesera. Ni umukino Gikundiro izakina itari kumwe na Kimenyi Yves kuko yujuje amakarita atatu y’umuhondo azatuma asiba umukino utaha.

Abafana bashimiye abakinnyi babo bitanze ariko ntibahirwe n'umunsi

Abafana bashimiye abakinnyi babo bitanze ariko ntibahirwe n’umunsi

Iranzi Jean Claude yahaye akazi abakinnyi ba Police FC barimo Savio Nshuti

Iranzi Jean Claude yahaye akazi abakinnyi ba Police FC barimo Savio Nshuti

Michael Sarpong ahanganiye umupira na kapiteni wa Police FC Nsabimana Aimable

Michael Sarpong ahanganiye umupira na kapiteni wa Police FC Nsabimana Aimable

Kapiteni Eric Rutanga uri mu bihe byiza yakomeje kubera ibamba abakinnyi ba Police FC

Kapiteni Eric Rutanga uri mu bihe byiza yakomeje kubera ibamba abakinnyi ba Police FC

Umukino wasojwe hari kugwa akavura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Umukino wasojwe hari kugwa akavura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu yatabaye inshuro nyinshi

Umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu yatabaye inshuro nyinshi

Bizimana Yannick winjiye mu kibuga asimbuye arwanira umupira na ba myugariro ba Police FC bamuviriyeho inda imwe; Ndayishimiye Celestin na Moussa Omar

Bizimana Yannick winjiye mu kibuga asimbuye arwanira umupira na ba myugariro ba Police FC bamuviriyeho inda imwe; Ndayishimiye Celestin na Moussa Omar

Iragire Saidi yagoye cyane Songa Isaie usatira muri Police FC

Iragire Saidi yagoye cyane Songa Isaie usatira muri Police FC

Facebook Comments

Leave a Reply