Rayon Sports yakiriye Marines iyizimanira akayabo k’ibitego ku munsi wa 8 wa shampiyona

Yanditswe na ku wa 7 November 2019 | Yasuwe : 288

Umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona warangiye Rayon Sports inyagiye Marines ibitego 6-1. Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu guhera saa kumi n’ebyiri (18h00)

Rayon Sports yiyunze n’abakunzi bayo inyagira Marines isanzwe izwiho kuyiha akazi gakomeye

Igice cya mbere cy’Umukino cyarangiye ari ibitego 3-1 kikaba cyaranzwe n’inyota yo gushaka ibitego cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sports yagerageje uburyo butandukanye nko ku munota wa 10 aho Iranzi yahushije gato umupira yari ahawe na Yannick, ku munota wa 18, Rutanga yinjije igitego cya mbere kuri coup franc nziza yaboneje mu izamu ntawe ukozeho nk’uko yari asanzwe abizwiho.

Nyuma y’iki gitego, Rayon Sports yahise izamukana umupira Iranzi ahita yongezamo icya 2 mu gihe kitanageze no ku munota 1 kuko cyagiyemo ku munota wa 19.

Iranzi Jean Claude ari mu bitwaye neza muri uyu mukino atsinda ibitego bibiri

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Marines,  Rutanga yongera gutera coup franc umuzamu ariko umuzamu yirwanaho awushyira muri koruneri. Ku munota wa 27, Iranzi yongeye kureba mu izamu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umuzamu arwana nawo kurinda umujyanye mu rushundura biba ibitego 3. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Marines yagarutse mu mukino igerageza kurema uburyo bw’igitego biranayihira kuko ku munota wa 45+1 yabonye igitego amakipe ajya kuruhuka ari 3-1.

Umukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku ruhande rwa Rayon Sports

Igice cya kabiri cyatangiye Marines yiharira umupira hagati mu kibuga ariko Rayon Sports iza gukanguka nyuma y’iminota mike aho yahushije uburyo 2 burimo coup franc ya Rutanga.

Ku munota wa 56, Gilbert yabonye igitego cya 4 cya Rayon Sports yatsindishije umutwe ku mupira yari ahawe na Sidibé. Rayon Sports yakomeje gutanga isomo rya ruhago kuko ku munota wa 61 Iragire Saidi yatsinze igitego cya 5 ndetse nyuma y’iminota 2 gusa, Rayon Sports yabonye igitego cya 6 ariko umusifuzi avuga ko habaye kurarira.

Ntibyarangiriye aho kuko ibyishimo byakomeje ku munota wa 79 ubwo Sidibé yinjizaga igitego cya 6 nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Iranzi umuzamu awukuramo ariko ugaruka mu rubuga rw’amahina Sidibé wari witegeye izamu ntiyazuyaza awohereza mu rushundura.

Marines nayo yanyuzagamo igatera umupisa usukuye

Rayon Sports yahise igira amanota 15 ayishyira ku mwanya wa 4 mu gihe shampiyona igiye kuba ihagaze ho gato kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi.

Abakinnyi 11 bavanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Amza Runanira, Iragire Saidi, Rutanga Eric (c), Iradukunda Eric (Radu), Commodore Olekwei, Oumar Sidibe, Mirafa Nizeyimana, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Yannick Bizimana

Leave a Reply