Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Stade nshya ya Ngoma

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 20 September 2019 | Yasuwe : 91

Nk’uko byari biteganyijwe, uyu munsi Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Stade nshya ya Ngoma nyuma y’iminsi 2 ikorera ku kibuga cya IPRC Ngoma.

Iyi myitozo iba kabiri ku munsi yatangiye mu gitondo kuva saa tatu kugeza saa tanu n’igice ikaba iri bwongere ku gicamunsi guhera saa cyenda n’igice. Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu kandi imyitozo izakomeza hakinwa umukino wa gicuti na Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri guhera  15h30 kuri iyi Stade ya Ngoma kwinjira bikazaba ari FRW 500, 1000 na 3000.

 

 

1 Response

Leave a Reply