Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere muri Soudan yitegura umukino wo kwishyura Al-Hilal

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 24 August 2019 | Yasuwe : 104

Nyuma yo kugera i Khartoum ku munsi w’ejo amahoro bakacyirwa neza , ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ku kibuga cya Khartoum Stadium mbere y’uko uyu munsi iri bukorere ku kibuga izakiniraho ari cyo Al-Hilal Stadium.

Imyitozo yakorewe kuri Khartoum Stadium mu gihe uyu munsi aribwo ikorerwa ku kibuga kizaberaho umukino

Umukino nyirizina uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 25/08/2019 saa moya n’igice z’ijoro (19h30) kuri Al-Hilal stadium. Kuri ubu abakinnyi bose bakaba bameze neza aho biteguye urugamba rw’ejo.

Nyuma yo kunyura inzira zitandukanye, delegation ya Rayon Sports yakiriwe neza i Khartoum

Ikipe irakora imyitozo ya nyuma mbere y’umukino kuri uyu wa Gatandatu saa 19:30 kuri Al-Hilal Stadium iri mu gace ka Omdurman mu murwa mukuru Khartoum

Imyitozo yabereye kuri Khartoum Stadium

Umutoza Baptiste Kayiranga icyizere ni cyose

Abakinnyi bose bakoze imyitozo…

..Usibye Sarpong na Rugwiro bahageze bakinaniwe

Kimenyi Yves mu myitozo ya nijoro

Umuyobozi wa Rayon Sports yakurikiranye iyi myitozo

Al-Hilal Stadium izaberaho umukino w’ejo

Leave a Reply