Rayon Sports yanganyije na Etincelles mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona

Yanditswe na ku wa 30 October 2019 | Yasuwe : 260

Kuri uyu uwa kabiri tariki ya 29/10/2019, Rayon Sports yakiraga  Etincelles ku mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona aho warangiye amakipe yombi anganya 0-0 

Igice cya mbere cy’uyu mukino kuri stade ya Kigali guhera 18h00 cyaranzwe no gusatira kwa Rayon Sports n’ubwo nta mahirwe menshi yabonetse yabyara igitego. Ni igice cyaranzwe no gukinira hagati mu kibuga cyane cyane ko amakipe yombi yari afitemo abakinnyi benshi. Gusa Etincelles yibanze kugushaka kuzibira no gukoresha contre attack mu gihe abakinnyi ba Rayon Sports bo bageragezaga guhanahana imipira migufi ariko yihuta.

Mugheni Fabrice yari yagarutse mu kibuga nyuma y’igihe afite imvune

Mu gice cya kabiri Rayon Sports nabwo yatangiye yotsa igitutu gikomeye Etincelles, ndetse ku munota wa 3 gusa w’iki gice yahise ibona penaliti ku ikosa umukinnyi wa Etincelles Yves Manishimwe yakoreye Gilbert Mugisha, gusa Rutanga wateye iyi penaliti ntiyabashije kuyinjiza kuko yayiteye hejuru y’izamu. Umukino wakomeje kuri icyo gitutu cyo gushaka igitego ariko amahirwe akomeza kubura, nko ku munota wa 70 aho  Iranzi Jean Claude yagerageje gutungura umuzamu wa Etincelles ku ishoti rikomeye ariko abyitwaramo neza umupira awohereza ku giti cy’izamu, Yannick ashatse gusubizamo uja hanze y’izamu.

Rayon Sports yagerageje ibishoboka byose ariko birangira itabashije kubona amanota 3 yari ikeneye

Mu minota ya nyuma y’umukino, Rayon Sports yakomeje kugerageza uburyo bwinshi ariko iminota isanzwe n’iyonyengera itanu irinda irangira nta gihindutse, Rayon Sports iguma ku mwanya wa 5 n’amanota 11 inganya na Etincelles FC byari bihanganye.

Gahunda ya GERAYO AMAHORO irakomeje ku bufatanye bwa Police y’Igihugu na Ferwafa

11 babanjemo: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Saidi Iragire, Rugwiro Herve, Commodore Olokwei, Nizeyimana Miraf, Sidibe Oumar, Mugheni Kakhule, Gilbert Mugisha, Yannick Bizimana.

Umukino utaha uteganyijwe tariki ya 3/11/2019 aho Rayon Sports izaba yerekeje mu majyaruguru aho izahura na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 7, abafana bakaba bahamagarirwa gukomeza kuba inyuma y’ikipe kugira ngo dukomeze gushakishiriza hamwe intsinzi mu mikino isigaye imbere iteye ku buryo bukurikira:

03/11: Musanze FC (Musanze)

06/11: Marines FC (Kigali)

22/11: Gicumbi FC (Kigali)

28/11: AS Muhanga (Kigali)

01/12. Kiyovu (Kigali)

04/12 Police Fc (Kigali)

08/12: Hiroes (Bugesera)

15/12: Mukura (Kigali)

22/12: APR (Kigali)

 

Leave a Reply