Rayon Sports yanganyije umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, iguma ku mwanya wa kabiri

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 11 January 2020 | Yasuwe : 277

Mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona, Rayon Sports yabonye inota rimwe nyuma yo kunganya na AS Kigali 0-0.

AS Kigali yari yakiriye uyu mukino witabiriwe nk’ibisanzwe ku mikino yose ya Rayon Sports

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali aho AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports, muri uyu mukino akaba nta gitego cyabashije kuboneka ku mpande zombi. Igice cya mbere cy’uyu ukino cyaranzwe no gusatira ku ruhande rwa Rayon Sports kuva umukino ugitangira, igenda ihusha uburyo bunyuranye nko ku munota wa mbere w’umukino aho uburyo bwa Yannick Bizimana bwo gufungura amazamu bwaburijwemo kuko umusifuzi yemeje ko habanje kubaho kurarira. AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira izamu, gusa ku mpande zombi ntihabashije kubona igitego kugeza ubwo umusifuzi Songayingabo Patrick yarangizaga igice cya mbere.

Rayon Sports iyobowe na Rutanka nka kapiteni, ntako itagize ariko birangira nta gitego kibonetse

Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyatangiranye impinduka aho Sugira Ernest yasimbuye Sekamana Maxime mu kibuga, gusa nk’uko byagenze mu gice cya mbere, abakinnyi bakoze iyo bwabaga ngo bashakishe igitego cy’intsinzi ariko umukino urinda urangira nta gitego kibonetse. Uku kunganya byatumye Rayon Sports yiyungura inota rimwe gusa igira amanota 35 bituma igumana umwanya wa kabiri. Umukino utaha Rayon Sports izakira ikipe ya Espoir kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports mu kibuga yaranzwe no gusatira cyane ariko amahirwe ntiyaba mu ruhande rwayo

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:
Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric (c), Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Oumar Sidibé, Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick, Sekamana Maxime.

 

Leave a Reply