Rayon Sports yanganyije umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona

Yanditswe na ku wa 4 November 2019 | Yasuwe : 212

Ku mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’igihugu, Rayon Sports yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 bituma ijya ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo

Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze kuri iki cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019 wagoye Rayon Sports aho ku munota wa 15 gusa yatakaje umukinnyi wayo wo hagati Mugheni Fabrice wagonganye n’umuzamu wa Musanze bikaba ngombwa ko ahita asimbuzwa umukinnyi utaha izamu Yannick Bizimana, isigarana mu kibuga umukinnyi umwe usanzwe amenyerewe gukina hagati ariwe Amran Nshimiyimana. 

Michael Sarpong utarakinnye umukino uheruka yari yagarutse mu kibuga ku mu kino na Musanze

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye nta kipe ibashije kubona mu izamu ry’indi, akazi gaharirwa abatoza kugira ngo bagire icyo bahindura mu gice cya kabiri.

Uyu mukino ntabwo wari woroshye kumpande zombi

Igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yinjiranye imbaraga no gusatira gukomeye, ntibyanatinda nyuma y’iminota ibiri gusa, Iranzi Jean Claude ahita afungura amazamu ku mupira watewe na Irambona Eric nawe akawutsindisha umutwe.

Iranzi yafunguye amazamu ku munota wa 2 gusa w’igice cya kabiri

Mu gihe Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse igahusha n’uburyo bunyuranye, Musanze  itari yacitse intege yishyuye igitego ku munota wa 66, gitsinzwe na Moussa Ally Sova.

Musanze nk’ikipe yari iri imbere y’abakunzi bayo ntiyaciwe intege n’igitego yatsinzwe

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 12 ikarushwa n’iya mbere amanota 5. Umukino ukurikiyeho w’umunsi wa 8 uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 aho izaba ikina na Marines FC iherutse gutsinda Etincelles. 

11 babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Nizeyimana Mirafa, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nshimiyimana Imran, Mugheni Fabrice, Iranzi Claude, Irambona Eric, Sarpong Micheal na Gilbert Mugisha

Akazi karacyari kose kuri staff technique iyobowe na Martinez nk’umutoza mukuru

Leave a Reply