Rayon Sports yanyagiye Mukura VS 5-1, isiba amateka amaze imyaka 41 (AMAFOTO)

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 15 December 2019 | Yasuwe : 1015

Ibitego 5-1 niwo musaruro uvuye mu mukino wahuje abakeba bo mu ntara y’amajyepfo, Rayon Sports inyagira Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, byatumye Gikundiro isiba amateka mabi yanditswe mu 1978.

Rayon Sports yanyagiye Mukura VS 5-1 birimo bibiri bya Michael Sarpong na bibiri bya Yannick Mukunzi

Rayon Sports yanyagiye Mukura VS 5-1 birimo bibiri bya Michael Sarpong na bibiri bya Yannick Mukunzi

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 kuri stade ya Kigali nibwo uyu mukino wakinwe. Umutoza Javier Martinez Espinoza yahisemo gukora impinduka akoresha abakinnyi batatu badasanzwe babanza mu kibuga barimo Samuel Ndizeye, Amran Nshimiyimana na Bizimana Yannick.

Mukura VS yatangiye isatira bituma ifungura amazamu kare ku munota wa 15 ku ikosa Iradukunda Eric Radu yakoreye Ntwari Evode inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku ruhande.

Iri kosa ryahanwe na Duhayindavyi, Amran akojejeho ikirenge umupira ujya mu izamu rya Kimenyi Yves.

Ntabwo byatinze kuko abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports Oumar Sidibe na Ciza Hussein bahise batangira kwiharira umupira. Ku munota wa 37 Gikundiro yahise yishyura ku mupira Rutanga Eric yahaye Michael Sarpong uvuye ku ruhande rw’ibumoso, uyu munya Ghana atsindisha umutwe.

Umupira wahinduwe na Eric Rutanga

Umupira wahinduwe na Eric Rutanga

Michael Sarpong niwe watsinze igitego cyo kwishyura n'umutwe

Michael Sarpong niwe watsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe

Uburyo bwo kwishimira igitego kuri Sarpong na Herve Rugwiro ntibwari busanzwe

Uburyo bwo kwishimira igitego kuri Sarpong na Herve Rugwiro ntibwari busanzwe

Ku munota wa 43 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick nyuma ya Coup-Franc yatewe na Rutanga umupira ukubita igiti cy’izamu usanga Yannick Bizimana ahita atsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-1 Mukura VS.

Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse irusha cyane Mukura byaje kuyihira ibona igitego cya gatatu ku munota wa 66 cyatsinzwe na Bizimana Yannick arobye umunyezamu wa Mukura VS Edouard Iratugenera nyuma yo gusiga ba myugariro bose b’iyi kipe y’i Huye.

Umunyezamu wa Mukura VS Iratugenera Edouard ntabwo yorohewe na Bizimana Yannick

Umunyezamu wa Mukura VS Iratugenera Edouard ntabwo yorohewe na Bizimana Yannick

Ibyishimo byari byose

Nyuma y’iminota ibiri Rayon Sports yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Michael Sarpong ku makosa y’umunyezamu wa Mukura aho myugariro we Olih Jacques yamuhaye umupira ananirwa kufata.

Michael Sarpong niwe watsinze igitego cya Kane cya Rayon Sports

Michael Sarpong niwe watsinze igitego cya Kane cya Rayon Sports

Minisitire w'Ubuzima Diane Gashumba yishimiye cyane iki gitego

Minisitire w’Ubuzima Diane Gashumba yishimiye cyane iki gitego

Ku munota wa 90 Rayon Sports yabonye igitego cya gatanu cyatsinzwe na Oumar Sidibe bakunda kwita Mwalimu wa ruhago. Ni ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Min.Gashumba aganira na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Min.Gashumba aganira na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Rayon Sports

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Rayon Sports

Oumar Sidibe niwe watsinze igitego cya Gatanu cya Rayon Sports

Oumar Sidibe niwe watsinze igitego cya Gatanu cya Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye Rayon Sports yarebye uyu mukino yicaranye na Nyandwi Saddam

Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye Rayon Sports yarebye uyu mukino yicaranye na Nyandwi Saddam

Mukunzi Yannick uri mu Rwanda mu biruhuko nawe yari ahari

Mukunzi Yannick uri mu Rwanda mu biruhuko nawe yari ahari

Rayon Sports yasibye amateka mabi yanditswe tariki 5 Nyakanga 1978 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya ‘Le 5 juillet’ wabereye Camp Kigali aho Mukura VS yanyagiye Rayon Sports 5-1 birimo bitatu bya Lobilo Baudouin wari waguzwe avuye muri Inter FC y’i Burundi.

Ni umumino  Rayon Sports yatsinze yatsinze ubanziriza undi ukomeye uzayihuza Rayon Sports na APR FC uteganyijwe tariki 21 Ukuboza 2019 kuri stade Amahoro.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga barimo impinduka eshatu mu basanzwe bitabazwa

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga barimo impinduka eshatu mu basanzwe bitabazwa

Mukura VS ntabwo yahiriwe n'uyu mukino

Mukura VS ntabwo yahiriwe n’uyu mukino

Cyiza Richard umubitsi wa Rayon Sports yiteguye kwita ku bahungu be bitegura APR FC

Cyiza Richard umubitsi wa Rayon Sports yiteguye kwita ku bahungu be bitegura APR FC

Munyakazi Sadate byamurenze

Skol igere kuri bose muri iri joro ry'ibirori

Skol igere kuri bose muri iri joro ry’ibirori

Na mbere y'umukino hari abakekaga ko ikipe itsinda byinshi

Na mbere y’umukino hari abakekaga ko ikipe itsinda byinshi

Hari abavuga bati: "Ubu-Rayon burya buravukanwa, ni nk'ingabire"

Hari abavuga bati: “Ubu-Rayon burya buravukanwa, ni nk’ingabire”

Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike y'u Rwanda yishimiye intsinzi ya Gikundiro yihebeye

Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike y’u Rwanda yishimiye intsinzi ya Gikundiro yihebeye

AMAFOTO: Christopher RENZAHO © Rayon Sports

Leave a Reply