Rayon Sports yasesekaye i Ngoma mu mwiherero

Yanditswe na Rayon Sports ku wa 18 September 2019 | Yasuwe : 263

Rayon Sports yaraye isesekaye i Ngoma ku mugoroba wo ku wa  Kabiri tariki 17 Nzeri 2019 saa mbiri ikaba igiye mu mwiherero uzasozwa tariki 30 Nzeri 2019.

Rayon Sports yaraye i Ngoma aho yegeze mu ma saa mbri zo kuri uyu wa kabiri

Ikipe yahagurukanye n’abakinnyi 20 aribo :

Mazimpaka Andre, Nsengiyumva Emmanuel (Ganza), Irambona Eric, Habimana Hussein, Iragire Saidi, Olekwei Commodore, Rugwiro Hervé,Oumar Sidibe, Ulimwengu Jules, Nizeyimana Mirafa, Runanira Hamza, Mugisha Gilbert, Mugheni Fabrice, Hussein Ciza, Ndizeye Samuel, Ally Tidjan, Niyomwungeri Mike, Michael Sarpong, Sekamana Maxime na Shumbusho Aime.

Ubwo abakinnyi basesekaraga Ngoma

Abandi bakinnyi batandatu bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya CHAN aribo  Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Amran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude na Yannick Bizimana, biteganyijwe ko nabo basanga bagenzi babo mu mwiherero tariki 23 Nzeri 2019 bakubutse mu mukino na Ethiopia.

Abanyamuryango ba Gisaka Fan Club bari bakereye kwakira Gikundiro

Uyu mwiherero  ugamije kwitegura neza umukino wa Super Cup na AS Kigali uteganyijwe tariki 1 Ukwakira 2019 kuri Stade Amahoro ndetse na shampiyona izatangira tariki 5 Ukwakira 2019 aho Rayon Sports izahura na Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Akanyamuneza ni kose ku basore ba Rayon Sports

Avuga kuri uyu mwiherero, perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi yagize ati” Intego y’uyu mwiherero ni ukuzamura urwego rw’abakinnyi, bakaba hamwe , bakitoreza hamwe bitegura Shampiyona kandi bafata n’amabwiriza y’umutoza mushya. Igihe umutoza azabasangira mu mwiherero byo biracyari ibanga ndetse n’imyirondoro ye twifuje kuyitangaza igihe nyacyo nikigera.

Alain Kirasa niwe mutoza ubaye ayoboye ikipe mu gihe hategerejwe umutoza mukuru uzabasanga mu mwiherero

Mu minsi 11 igiye kumara Ngoma Rayon Sports iyobowe n’umutoza Kirasa Alain mu gihe hategerejwe umutoza mushya uzayisanga mu mwiherero irateganya gukina umukino wa gicuti na Rwamagana City cyangwa Etoile de l’Est zo mu cyiciro cya kabiri. Biteganyijwe ko imyitozo ya mbere iba kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 muri IPRC Ngoma mu gitondo na nimugoroba, ikazatangira gukorera kuri Stade nshya ya Ngoma ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019

Rayon Sports izava mu mwiherero ihura na Gasogi mu mukino wa mbere wa shampiyona nyuma yo guhura na AS Kigali muri Super Cup

1 Response

Leave a Reply